Sunday, April 28
Shadow

Nubwo mfite HIV barantereta Nkanga, umuyobozi yampaye akato nzira SIDA ! Charlene

Kimwe mu bintu bigora abantu cyane no kwiyakira bibamo noneho iyo bigeze ku muntu ufite cyangwa urwaye SIDA biragoye kuri uwo muntu kuba yakwiyakira ndetse nabo babibasha bifata igihe ariko birakwiye ko biyakira kuko kubaho ufite SIDA ni ibintu bisanzwe.

 

 

Nk’uko uyu mukobwa witwa Charlenne abivuga, yavuze uburyo yagowe no kwakira ko azabana n’ubwandu bwa SIDA ndetse akamenyera. Ni mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru witwa Murungi Sabin ku Isimbi Tv.

 

 

Uyu mukobwa yavuze ko ubwo yajyaga kwiga muri kaminuza yahuye n’imbogamizi nyinshi aho umuyobozi wishuri yigagaho yamuhezaga akamuha akato amuziza ko arwaye SIDA ndetse yavuze ko habuze Gato ngo ave mu ishuri ahagarika kwiga.

 

 

Yakomeje avuga ko ubwo yahezwaga yashatse kuva mu ishuri ariko ahamya ko yagaruye agatima akiyemeza gukomeza kwiga kuko yumvaga ko Nava mu ishuri ashobora kuba atumye umuyobozi we atsinda akazakomeza no guheza abandi banyeshuri.

 

Icyakora uyu mukobwa ni umwe mu bakobwa bafite SIDA ariko biyakiriye ndetse bemeye uko bameze dore ko ashinzwe no gukangurira abo bose bafite SIDA kwiyakira bakamenya ko nabo ari abantu bameze nk’abandi.

 

 

Yakomeje avuga ko Kandi nubwo arwaye SIDA ariko bitabuza abasore kumutereta ndetse bamusaba urukundo ariko kuri we avuga ko abyanga kuko yumvako adakwiye guhita yirukira mu nkundo.

 

Yasoje agira inama abo Bose bashobora kuba babana n’ubwandu bwa SIDA ko bakwiye kwiyakira. Aboneraho umwanya wo kwigisha urubyiruko cyane cyane kwirinda aho byanze bakibuka gukoresha agakingirizo.

 

 

 

 

Source: Isimbi Tv