Umukinnyi wa Filime Jackie Matubi, wamamaye cyane muri uyu mwuga, yatangaje ko kuba yarashatse ingo zikamunanira bitavuze ko abantu bakwiriye kwanga gushaka asobanura no urukundo ari ahantu heza ho kuba kubantu bose bashaka ibyishimo ati:”Urukundo ni ikigo cyiza cyo kubamo”.
Matubia kandi yagaragaje urugo atari ibinyoma nk’uko hari abantu babyizera gutyo.Yagaragaje ko kuba we yarananiwe bidasobanuye ko n’abandi bazananirwa ndetse ko bo bakwiriye kumenya uburyo bwo kwita ku bagabo babo.Yagize ati:”Icyo nitayeho ubu ni abana banjye , no kububakira ubwamo bwabo,Njye ntewe ishema no kuba umubyeyi urera abana njyenyine.Ariko muzi amahoro ava mu kuba uri umugore wibana ?.
Iteka ujye wishimira uwo uri we n’uko umeze.Njye ndi umugore w’abana babiri ingo zananiye kandi ntewe ishema nuwo ndiwe kandi sinzatuma abantu bantwara uko bashaka.Nashakaga kwigisha abakobwa banjye rero ko kuba urugo rwakunira bidasobanuye ko Isi ikurangiriyeho kandi ntabwo aribyo kubwirwa ko urukundo ari ikinyoma kuko niho hantu heza ho kuba.Sinjye mugore wa mbere wibana kandi sindi n’uwanyuma”.
Jackie Matubia ni umukinnyi wa Filime wamamaye cyane, kubera uburyo yitwara mu byo akora.Yamamaye bwa mbere ubwo yakinaga muri Filime yitwa ‘Tahidi High School’.Jackie yashakanye na Kennedy Njogu batandukana muri 2019, aza kongera gushakana na Lung’aho bari barigeze guhurira muri filime aho muri 2022 babyaranye umwana ariko bikarangira batandukanye.