N byiza na Mariya Yohana barase Intwari z’u Rwanda – VIDEO

02/02/2024 08:41

Umuhanzikazi Nyarwanda  N Byiza umaze kubaka izina mu njyana zitandukanye  yisunze Mukankuranga Marie Jeanne wamamaye nka  Mariya Yohana wakuzwe cyane muri muzika Nyarwanda ndetse akanagira uruhare mu ruhagamba rwo kubohora Igihugu aho nawe ubwe akaba yari afite abana bagiye ku rugamba nyirizina guhera mu 1987 na 1990  kugeza muri Nyakanga 1994 ubwo Ingabo Za FPR Inkotanyi zahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi.

N Byiza yashyize hanze indirimbo y’Ubutwari yise ngo ‘intwari yatubohoye’ agaragaza ko ari Ishema ku Banyarwanda bose by’umwihariko abagize uruhare mu kubabohora bari baramaze kubwirwa ko Igihugu cyuzuye bakigereranya n’Ikirahuri cy’amazi.Iyi ndirimbo kandi igaruka k’Ubutwari bw’Ingabo zabohoye Igihugu cy’u Rwanda kugira kigere kubw’iyunge burambye n’iterambere gifite kugeza ubu.

 

N Byiza asanga gukorana indirimbo na Mariya Yohana wagize uruhare mu kubohora Igihugu ari indi ntambwe nziza ateye imugeza ku ntego zo gukora umuziki neza na cyane ko ari umuhanzi akunda kandi yubaha mu busanzwe.Yagize ati:”Ni iby’agaciro gukorana na Mariya Yohana nk’umuhanzikazi nkunda kandi cyane, ni umubyeyi mwiza wumva kandi utanga inama nifuzaga kuba nakorana nawe indirimbo none mbigezeho , ni urugero rwiza kuri twe tukiri bato by’umwihariko”.

 

Intwari Yatubohoye’ yasohotse tariki 01 Gashyantare 2024 ku munsi nyirizina w’Intwari aho yifatanyije n’Abanyarwanda bose , aba umwe mu bahanzi bibutse ubutwari bwaranze intwari z’u Rwada agakora igihangano nk’umusanzu we.

 

Advertising

Previous Story

“Nashatse ingo 2 zose zirananira ariko nagira abantu inama yo kudatinya gushaka ” ! Jackie Matubia

Next Story

Mbosso yatangaje amagambo akomeye kuri Wasafi ya Diamond Platnumz

Latest from Imyidagaduro

Go toTop