Sunday, May 12
Shadow

Nasanze umusore dukundana aryamanye n’undi musore bose bambaye ubusa, ambwira ko bari gukora massage ! Agahinda ka Hannah

Inkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ni inkuru y’uyu mukobwa wavuze uburyo yafashe Umusore bakundana aryamanye nundi musore bambaye ubusa maze uwo mukunzi we amubwira ko bari bari gukora massage.

 

 

Uyu mukobwa witwa Hannah Wangari wo mu gihugu cya Kenya yavuze uburyo yasanze Umusore bakundana aryamanye nundi musore amubajije impamvu nicyo bari gukora avuga ko bari bari muri massage.

 

 

Nkuko uyu mukobwa yabivuze, yavuze ko ubwo yajyaga gusura umwe mu muryango we, nibwo uyu mukobwa ngo yahuye nuwo musore maze batangira gukundana. Dore ko ngo bakoraga muri company imwe bityo gukundana kwabo byarihuse.

 

 

Yavuze ko uyu musore bakundana yajyaga ahamagarwa n’umusore ariko kumwitaba agahindura ijwo aho yavugaga nk’umukobwa, ndetse bitana utuzina twiza.

 

 

Uyu mukobwa yavuze ko umunsi umwe yahisemo gusura uwo musore bakundanaga amutunguye maze agezeyo asanga harimo uturirimbo dutuje. Ubwo yinjiraga mu cyumba yasanze Umusore bakundana aryamanye nundi musore bambaye ubusa bagwa mu kantu maze bamubwira ko bari muri massage.

 

 

Uyu mukobwa yasoje avuga ko muri iyi minsi abaryamana bahuje ibitse beze cyane kuburyo usanga babeshya abakobwa ko babakunda kugira ngo batazavumburwa ko Ari abatinganyi.

 

 

 

 

Source: muranganewspaper.co.ke