Sunday, December 3
Shadow

Minisitiri w’urubyiruko yagaragaje impamvu atanywa inzoga avuga ko zisuzuguza

Minisitiri w’urubyiruko Dr. Abdallah Utumatwishima yagaragaje kunywa inzoga bisuzuguza ahishura ko kuva akiri muto atigeze anywa izinywa.

Dr. Abdallah Utumatwishima, mu buhanya bwe , yavuze ko akiri muto yabonye abagabo bari inyangamugayo ariko ngo kubera inzoga ingo zabo zahoraga mu ntonganya kandi nabo zikabasuzuguza.

Yagize ati:” Iwacu mu cyaro hari abagabo b’inyangamugayo.Muyindi minsi bayobora inama , tubagisha inama , Inama iterana ikabagisha inama ariko wamubona nko mumpera z’icyumweru yasinze , yikubita hasi cyangwa se yirukankana abana n’umugore ukabona ko ari ibintu bibi”.

Dr. Abdallah Utumatwishima, avuga ko kubera ukuntu inzoga zangiza uwazinyweye , yahisemo kutazigera azinywa.

Akomeza agira ati:” Ndi umwana nafashe icyemezo gikomeye cyo kuvuga ngo ibigira umuntu gutya , ntabwo nzabinywa.Mukazi nabwo umuntu yiha intego , akavuga ngo akazi nkagiyemo, nzubaka urugo , nzaba umuntu usobanutse , reka nihe intege nkore akazi neza.Hari uwo twakoranye iyo twahembwe abura mukazi ugasanga ko atari ibyo”.

Yongeye ho ko atari nziza ku buzima bwa muntu , asaba umuntu kuzireka kuko atari nziza k’ubuzima.

Ati:” Mu by’ukuri kunywa inzoga nyinshi byangiza byinshi , byangiza urugo , byangiza abana , byangiza imikoranire mukazi , iyo wazinyweye ugasinda , umwijima ukangirika , ukamenagurika umutwe , ukavuga nabi, Bana bakagumwepa.Reba umuntu , reba ariko umuntu muto nkatwe , ufite abana bato b’imyaka 9, 10, 3, bakabona uri kwikubita hasi uri umuntu w’umugabo”.

Ubushakashatsi Minisitiri w’Ubuzima yamuritse bwakozwe kundwara zitandura mu Rwanda , bwagaragaje kunywa inzoga byiyongereyeho 6.8% mu myaka 9 ishize nka kimwe mu byongera ibyago byo kurwara indwara zitandura.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko kunywa inzoga muri 2013 byari kuri 41.3% bikaba bigeze kuri 48.1%.Intara yiganje kubanywi b’inzoga benshi ni Amajyaruguru aho bari kukigero cya 56.5% mu gihe Uburengerazuba bari kuri 46.5% , Amajyepfo 51.6% , Iburasirazuba 43.9% mu gihe Kigali ari 42%

Share via
Copy link
Powered by Social Snap