“Narahohotewe narakubiswe kenshi nzira uko navutse” ! Umuhanzikazi Tonzi mwakunze muri mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana yaciye mubikomeye

25/06/2023 12:38

Benshi Bakunze banabyina indirimbo humura yesu arabizi y’umuhanzi Tonzi. Ni indirimbo yakunzwe yanamenyekanishije uyu muhanzi kanzi wasigiwe kuramya no guhimbaza Imana.

Uwitonze Clementine Mwamenye nka Tonzi Yahishuye ko yanyuze mu buzima butoroshye ikiri umwana bitewe n’abashakaga guhindura uko yavutse ngo amere nk’uko bashakaga.

Uyu muhanzi mwakunze mu ndirimbo nka ‘Sijyamuvako’ yakoze mu rurimi rw’Ikigande n’Ikinyarwanda aganira n’itangazamakuru yavuze ko akiri umwana yahohotewe bikomeye ku buryo n’ubu ingaruka za byo akiziyumvamo.

 

Tonzi yagize Ati” Naravutse njya ku ishuri nk’abandi gusa naje gusanga nandikisha ukuboko kwi moso, mwarimu yarabimenye , murabyibuka mwese ko Kera iyo basangaga umwana akoresha akaboko k’imoso byabaga ari ibyago kuri we kuko yategekwaga guhindura ukubo akoresha cyane cyane iyo basangaga ariko yandikisha cyangwa arisha.

Kuva icyo gihe natangiye guhatirizwa kwandikisha Indyo ,kurya ndishije indyo mbese ntegekwa guhindura ukuboko navutse nkoresha . Icyo gihe narakubiswe , mwarimu yarankubise akajya atumaho ababyeyi nabo bakankubita nyamara atari ibyo nigiraga.

Nategetswe kwandika amagambo ari hagati 500 n’amagambo 1000 bantegeka kuyasubiramo nkajya nyandika nyaririmbaga kugeza bimbereye Toroma.(Traument) kuva ubwo kugeza ubu sinjya mbyibagirwa kuko icyo ngiye Gukoresha imoso nibuka ko nakubiswe nyizira nkabireka”.

Tonzi umuririmbyi w’indirimbo zi Mana yavuze ko iyo mikurire yamubangamiye akayifata nko guhohoterwa byamukorewe kuko n’ ubu hari abandikisha imoso banayikoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi kandi biranabatunze urugero ni Lionel Messi umukinnyi uri muba mbere kwisi.

Tonzi amaze igihe ashyize indirimbo nshya hanze yise Nahisemo igaruka k’ubuzima bw’umukiristo.

 

Nti byari byoroshye mubihe byo hambere kubona umwana wakuze yandikisha imoso ngo abe atarabizize ku mashuri , yewe no murugo byasaba gucunga ababyeyi ku jisho ngo umwana arishe imoso nk’ukuboko yavutse akoresha.

UWANDITSI: Shalomi Parrock Juli TV

Advertising

Previous Story

Dore ibimenyetso bizakwerekako umukobwa wagusuye ashakako mukora imibonano mpuzabitsina

Next Story

Umunyamakuru Mulindahabi Irene ari mugahinda ko gupfusha nyirakuru we

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop