Nahaye Rufonsina abana bange arabonsa, se yanteye inda ahita akuraho phone naramubuze

18/01/2024 21:47

Muri filime the forest ikomeje guca ibintu mu Rwanda no hanze harwo hagaragayemo amashusho aho Rufonsina yonsa abana babiri b’impanga, nyina wabo bana yavuze uburyo se wabo bana yamutaye agakuraho phone.

 

Mu kiganiro bagiranye na Irene Murindahabi kuri YouTube channel yitwa MIE Empire, nibwo uyu mukobwa yavuze uburyo yahaye abana be Rufonsina arabonsa muri filime.

Muri iki kiganiro kandi harimo uyu musore witwa Soloba ariwe nyiri iyi filime the forest, yavuze ko abanyarwanda dukwiye gutinyuka tugakira ibintu byiza bishobora guhatana ku rwego mpuzamahanga bityo ariyo mpamvu hagiye hagaragaramo amashusho yagiye atungura benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga.

 

Nyina waba bana yavuze ko yahuye n’uyu muhungu Saloba ubwo yari mu modoka, maze umwana ararira Saloba asaba uyu mugore konsa umwana we ariko uyu mugore amanza kubyanga kuko ngo yari mu bantu cyakora nyuma birangira abyemeye.

Nuko bamenyanye bityo aza kumusaba ko yamuha abana be ko babakoresha muri filime bityo aribwo Rufonsina yagaragaye muri filime the forest ari konsa abana babiri b’impanga.

Uyu mukobwa yavuze ko kandi se wabo bana yamwanze agakuraho telephone nyuma yo kumutera inda.Uyu mukobwa yasoje agira inama abakobwa abagore kujya bonsa abana babo aho bari hose, kuko udakwiye guterwa isoni no konsa umwana wawe.

Source: MIE Empire

Advertising

Previous Story

Bruce Melodie yerekeje mu mukino w’amaboko

Next Story

Dorimbogo yahamagawe muri RIB azira ibitutsi ! Arasaba imbabazi ko atazongera

Latest from Cinema

Go toTop