Bruce Melodie na Coach Gael berekeje mu mukino w’amaboko bashoboramo agatubutse.
Umuhanzi umaze kuba icyamamare mu Rwanda , Afurika no hanze Bruce Melodie hamwe n’itsinda ry’abamufasha muri muzika riyobowe na Coach Gael, bashoye amafaranga mu ikipe yitwa UGB [ United Generation Basketball ] ya hano mu Rwanda mu Cyiciro cya Mbere.
Ibi biri mu itanagazo iyi kipe yashyize hanze kuri uyu wa 18 Mutarama 2024 gusa ntabwo bagaragaje umubare w’amafaranga haba Bruce Melodie cyangwa abamureberera inyungu banshyizemo.
Aya mafaranga bashoboyemo yatumye Kenny Mugarura umuvandimwe wa Coach Gael akaba umwe mu bayobozi ba 155am , agirwa Umuyobozi wungirije w’iyi kipe ya UGB
Bruce Melodie yavuze ko icyo bifuza ari ugutwara ibikombe nyuma yo kugura iyi kipe .Yagize ati:” Ntabwo ikituzanye ari ugushora muri UGB gusa, tuje kuyfasha kwitwara neza no guhatanira igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda.

IGIHE