Bahawe ibihano bikakaye ! Rutahizamu wa Real Madrid Vinicius Junior yahawe ubutabera nyuma yo gukorerwa irondaruhu

24/05/2023 23:23

Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid ukomoka mu gihugu cya Brazil, Vinicius Junior nyuma yo gukorerwa irondaruhu mu mukino ikipe ye iherutse gutsindwa na Valencia igitego kimwe ku busa, agahabwa ikarita itukura ubu yamaze guhabwa ubutabera.

 

Ubwo uyu mukino wari urimbanyije, abafana ba Valencia baririmbaga bavuga ngo Inkende, bavuga Vinicius Junior ndetse kandi umwe mu bakinnyi ba Valencia yafashe uyu musore mu ijosi mugihe ari kumwishikuza aba ariwe baha ikarita itukura, asohoka mu kibuga ababaye cyane amarira ari yose.

 

Nyuma yuyu mukino, Vinicius Junior yanyujije ubutumwa bw’akababaro bukakaye abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, avuga ko muri Espanye ariho hantu hakigaragara irondaruhu kugeza ubwo umuntu arikorerwa ariko ntihagira ubihanirwa.

 

Nyuma yaya magambo, abakomeye bose mu mupira w’amaguru ku isi bagaragaye berekana ko bifatanyije n’uyu mukinnyi ndetse bamwihanganisha, ndetse harimo n’umuyobozi wa FIFA Gianni Infantino nawe ubwe wahagurutse amubwira ko amuri inyuma kandi amwizeza ubutabera.

 

Kuri uyu wa gatatu nibwo Vinicius Junior yahawe ubutabera. Ikarita itukura yahawe yakuweho, abasifuze 3 basifuye uyu mukino bahagaritswe, harimo nuwari uri kuri VAR, ikipe ya Valencia nayo yaciwe ibihumbi 40£ agera kuri million 45 zamafranga y’urwanda, abafana nayo bahagaritswe kuza ku kibuga imikino 5 ndetse 5 muribo batawe muri yombi mugihe hagishakishwa n’abandi.

 

 

Umwanditsi: Byukuri Dominique

 

Advertising

Previous Story

Umugabo ukoresha ibiyobya bwenge yakubise abana be abagira indembe

Next Story

“Nafashe umugore wanjye asambana na Boss we mu muhanda nongera mufatana n’undi baryamanye kandi mpari ” ! Uwitonze Jean Marie Vianney yavuze agahinda yatewe n’umugore we watahaga saa sita z’ijoro akararana na buri mugabo abonye

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop