Mbosso yatangaje amagambo akomeye kuri Wasafi ya Diamond Platnumz

02/02/2024 09:15

Muhanzi Mbosso wamamaye muri Bongo Flava, injyana yo muri Tanzania , yatangaje ko adateze kuva muri WCB Wasafi ya Diamond Platnumz kuko adakeneye kuba nka Harmonize na Rayvanny bayivuyemo badafite ahandi ho kujya.Mbosso yagaragaje ko azaguma muri WASAFI kugeza igihe cyose agaragaza ko nta mwanya yatanga wo kuzaba yamazekumva yihagije ngo abe yagenda.

 

Mbosso kandi yashimangiye ko kabone nubwo ngo haboneka amahirwe yo kuba yagenda , atazigera ava muri Wasafi ngo agenda.Yavuze ko adateze kuva muri WCB Wasafi ngo ajye ahantu hatari heza nk’uko abarimo Harmonize na  Rich Mavoko bahise bibura nyuma yo guhitamo gutandukana na Diamond Platnumz.Yagize ati:”Ndatekereza ko nimba uwo kubwirwa kuva muri Wasafi , Diamond ari we uzambwira ngo , uyu niwo mwanya wawe ngo ugende.Ndashaka kuguma ahantu aho nta muntu ushobora kunyanga.

 

“Ndashaka kuba umuhanzi wa Wasafi nkakomeza nkakora muri Wasafi nkishimira umuziki wanjye ukandyohera n’ubuzima bwanjye,kugeza igihe cyanjye cyo gupfa.Ndapfa nduhuke ndi muri Wasafi”.Mbosso yameza ko Wasafi imurutira umuryango we.Mbosso yahoze muri Yamoto Band yarimo na Enock Bella , Aslay ari nabo bahanzi bakomeye muri yo.Uyu musore yavuze ko hari indirimbo ari gukorana na Aslay izaba nziza cyane.

Mbosso yavuze ko Yamoto Band iri gutegura indirimbo nziza 2 zizongera kubahuza n’abafana babo,na cyane ko ryari itsinda kunzwe cyane.

Advertising

Previous Story

N byiza na Mariya Yohana barase Intwari z’u Rwanda – VIDEO

Next Story

Umukobwa yavuze ko adashobora kwemera gushyingirwa n’umusore udafite ubushobozi bwo kurongora abagore 4

Latest from Imyidagaduro

Go toTop