Mwiseneza Josiane ni umwe mu bakovwa batinyutse bakiyamamariza kuba Miss Rwanda mu gihe abandi batabonaga ko yabishobora.Nyuma y’aho haje amakuru atandukanye arimo n’ayavugaga ko yaba atwite.
Miss Mwiseneza Josiane ni umukobwa wabaye icyitegererezo cyan
by’umwihariko mu bandi bakobwa batandukanye haba abahano mu
Rwanda ndetse no hanze bamwe bemeza ko yababereye urumuri
n’umucyo aberekako bakwiriye kwitinyuka bakaba ibyo bahoze
barota ko bazaba.Uyu mukobwa utarigeze ashidikanya kwiyamamariza
kuba Miss Rwanda ndetse akaza no gukuramo umwanya ukomeye, yakomeje kwibazwaho na benshi kugeza ubwo ashinjijwe gukuramo inda.
Mwiseneza Josiane ni umwe
Ntabwo byaciye kabiri, ku mbuga nkoranyambaga zirimo Youtube
n’izindi zitandukanye abantu batangira kuvuga ko Mwiseneza
Josiane atwite akaba ariyo mpamvu muri icyo gihe atagaragaraga
mu ruhame nk’uko ikinyamakuru cyitwa Umuryango cyabitangaje mu
nkuru yacyo cyasohoye tariki ya 1/7.2019 yanditswe na Martin Munezero,
gusa manager we yabihakanye avuga impamvu yariri gutuma uyu mukobwa atagaragara mumbaga.
Mu kiganiro uyu mukobwa yahaye ikinyamakuru cya ISIMBI TV,
yagaragaje neza ko bavuze ko yakuyemo inda ndetse ngo banamugaragaza
mu mapingu bavuga ko polisi yaba yamutaye muri yombi.Uyu mwarimu
usigaye yarivuye inyuma mu guteza imbere impano ze, yavuze ko kuba
yarabeshyewe byo bitigeze bimutungura.Ati:”Nagiye kubona mbona abantu
bafashe ifoto yanjye bampuza na polisi bavuga ko nafunzwe nzira gukuramo inda”.
Abajijwe niba ntacyo byamuhungabanyije ho bitewe n’uko yari amakuru adasanzwe.Yagize ati:”Ibintu numvise ntabwo byantunguye kuko ntabwo byantunguye rwose”.Kugeza ubu uyu mukobwa Mwiseneza, yatangaje ko yatangiye gukora imideri aho acururiza imyenda itandukanye harimo n’ibikapu n’utundi tuntu tugendanye n’imirimo akabicuruza ku mbuga nkoranyambaga.
Yagize ati:’Nagize igitekerezo ndangije nkibwira inshuti Imana yampaye MIMI, tugishyira mu bikorwa”.Ubusanzwe Mwiseneza Josiane ntabwo azigera ava mu matwi y’abanyarwanda na cyane ko nyuma y’aho yaje kwambikwa impeta n’umusore wamusezeranyaga urukundo no kubana nyuma aza kumwigarama.
Yabaye isomo rikomeye kubakobwa batinyaga gukora ibyo bakunda batekereza ko bitazakunda cyangwa ko batazabishobora.Uyu mukobwa ntabwo yigeze yitinya nk’uko byatangajwe na MIMI barikumwe