Mukura VS yariye Pasika neza isinyira akayabo k’amafaranga

1 year ago
1 min read

Tariki 30 Werurwe, Ikipe ya Mukura VS yasinye amasezerano y’ubufatanye na Hoteli Light House izajya iyihe Miliyoni 35 ku mwaka n’ibindi bitandukanye bikubiye mu masezerano.

Ni amasezerano iyi kipe yasinye kuri iyi tariki twagarutseho haraguru mbere yo gukina na Rayon Sports umukino wari uwa 25 wa Shampiyona.Perezida wa Mukura Nyirigira Yves yavuze ko amafaranga bazajya bahabwa na Hoteli Light House, azajya abasha kuzigama no kugura abakinnyi.Ati:” Ikintu aje kudufasha ni mu bushobora. Icyerekezo twihaye cyo gutwara igikombe mu myaka itatu, ntabwo wakogeraho udafite ikipe ikomeye.

“Amasezerano afite agaciro ka Miliyoni 105 RWF mu myaka 3 arimo kudufasha gutegura imikino bacumbikira ikipe bizatuma tugira ayo tuzigama dushobora kuba twaguramo abakinnyi bakomeye”.

Ijanisha riri hejuru ry’amafaranga azafasha ikipe , mu kuyifasha kwitegura imikino bayicumbikira, kuyigaburira ndetse no kuyifasha kubona uko bakora imyitozo yongera imbaraga z’umubiri.Mu mikino itandukanye izajya ikinwa n’iyi kipe , ku mwambaro wayo hazajya haba hariho izina ry’uyu muterankunga mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa bye.

Mukura VS isanzwe ifite abaterankunga barimo Volcano, Hyundai, Akarere ka Huye

Go toTop