Advertising

Platini P yashimiye se wamuhaye 5,000 RWF byo kujya gukora indirimbo

03/31/24 9:1 AM

Nemeye Platini wamamaye nka Platini P, yakoze igitaramo cy’amateka mu Mujyi wa Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa 30 Werurwe rishyira Pasika.Uyu muhanzi yavuze ko se ari intwari kuri we kubera ibyo yamukoreye birimo no kumushyigikira.

Nemeye wamamaye nka BABA yavuze ko ku ndirimbo ya mbere agiye gukora nk’umuhanzi ku giti cye , yafashijwe n’abagenzi be bari bahuriye muri Kina Music ya Ishimwe Clement [ Umugabo wa Knowless Butera ]. Minisitiri Utumatwishima yise Baba umusaza ndetse avuga ko atigeze acika intege kugeza kuri iki gitaramo cya Baba Xperience.

Muri iki gitaramo Platini P, yacurangiwe na Symphony Band ndetse afite ababyinnyi barenga 25. Baba yahereye kuri Yirewu akomereza kuri Fata Amano yakoranye na Safi Madiba usigaye aba muri Canada.Mu gihe yabonaga abantu basa n’abakonje, Platini uzwiho kumenya gucyeza indirimbo zo muri DRC zizwi nka Lumba , yacishagamo akabasusururutsa.

Mu gitaramo hagati Platini yahishuye ko umubyeyi we ( Se ) yitwa Nemeye Michel ko ari we wamuhaye amafaranga 5000Frw yakoresheje ajya gukora indirimbo ye yambere.

Ubusanzwe Baba ni umuhanzi wizi itangazamakuru nk’uko byavuzwe na Sandrine Isheja Umunyamakuru wa Kiss FM Rwanda , wayoboye iki gitaramo.

Previous Story

Mukura VS yariye Pasika neza isinyira akayabo k’amafaranga

Next Story

Tumwe mu dushya twagaragaye mu gitaramo cya Platini yise Baba Xperience mu myaka 10 amaze mu muziki

Latest from Imyidagaduro

Go toTop