Mugire impuhwe ! Igisambo nyuma yo gufatwa kigakubitwa izakabwana kiri gutakamba ngo bagire impuhwe

11/11/2023 21:43

Ubusanzwe ubundi mu gihugu cy’ u Rwanda kwihanira ntago byemewe, ni ukuvuga ngo iyo ufashe igisambo hano mu Rwanda wihutira kugishyikiriza inzego zishinzwe umutekano kuko iyo ugikubise nawe urabihanirwa.

 

Ibyo ni mu Rwanda gusa ariko siko bimeze mu bindi bihugu.Mu gihugu cya Zambia umugabo yafashwe Ari kwiba maze akubitwa inkoni agirwa indembe maze atangira gutakamba asaba imbabazi ngo bagire impuhwe.

 

Biravugwa ko uyu musore wakubiswe yari asanzwe yiba ndetse agatera ubwoba abo agiye kwiba mbere yo kubiba.Ubusanzwe mu gace kitwa Kumasi bari bamaze iminsi barembejwe nubujura bukabije aho abaturage benshi bari bamaze iminsi bataka kwibwa, igisambo cyari kimaze igihe kinini cyarayogije igiturage cyose uyu mugoroba nibwo cyafashwe maze gifatwa n’abamwe mu baturaga bo muri Ako gace ka Kumasi.

 

Mu mashusho yanyujije hirya no hino ku mbugankoranyambaga, yagaragaye aho umujura wari umaze igihe kinini yiba abaturage yafashwe ndetse atangiye guhura n’ingaruka zibyaha yakoze harimo kuba yakubiswe akagirwa indembe hafi kuvamo amaso.

 

Ubwo uyu musore wari igisambo yafatwaga abaturage benshi bahuruye cyane ko bari bamaze igihe kinini bacucuwe n’uyu musore, icyakora uyu musore cyangwa iki gisambo cyahawe isomo mu buzima kitazibagirwa kuko yakubiswe hahandi wamurebaga mu maso ukamuyoberwa kubera ko isura bari bayangirije cyane.

 

Umwe mu bamukubise, yarengejeho no kumwogosha umusatsi uruhande rumwe no kumusigaho ikimenyetso kugaragaza ko Ari ruharwa mbese kugira ngo aho anyura hose bamumenye ko ariwe gisambo kimaze iminsi kibamaraho utwabo.

 

Icyakora uyu musore mu mashusho yagaragaye Ari gutakambira abaturage kumugirira imbabazi ndetse avuga ko atazongera kwiba ukundi.

 

Abakoresha imbugankoranyamaga hirya no hino ku isi babonye Ayo mashusho bakomeje kuvuga ko bahohoteye iki gisambo kidakwiye gukubitwa gutyo ahubwo gikwiye gushikirizwa inzego zishinzwe umutekano.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: ghpage.com

Advertising

Previous Story

Dore impamvu zishobora gutuma bikugora kujya mu rukundo

Next Story

Australia: Umugore w’imyaka 56 yanyoye imiti ya Diabetes. ashaka kugabanya ibiro ihita imwica

Latest from HANZE

Go toTop