Advertising

“Mubizantungura kuryamana n’umugabo wanjye mw’ijoro rya mbere ntibirimo” ! Rusaro Chance Aracyari muto ariko amatsiko yo kuzibona Bwambere n’umugabo mucyumba kimwe ni hafi ya ntayo!

12/07/2023 18:46

Birasanzwe ko umuntu avuka agakura , ariko buri muntu wese aba afite inzozi zo kuzibona nawe ari umugabo cg umugore murugo rwe mbese afite ijambo rya nyuma ku buzima bwe.

Kimwe mubituma umuntu yitwa umugabo cyangwa umugore muburyo buboneye harimo guhitamo uwo muzabana, ndetse nyuma yo kumuhitamo biba bizwi ko byanze bikunze mbere yo kukwemerera ko mubana nk’umugabo n’umugore hagize ubwira undi ko ntabushake agira bwo gutera akabariro bishora kubatanya.

Gusa icyo kibazo urubyiruko rwubu rwenda gushinga ingo bo ubanza kitari mu bibaraje ishinga kuko abenshi iyo muganiriye bakumvisha ukuntu kuryamana n’uwo mutarabana cyangwa uwo mukundana ntacyo bitwaye ngo kuko urukundo ntakindi rugamije.

Rusaro Chance mu kiganiro yahaye Juli Tv yavuze mubizamutungura kumunsi wambere yashatse umugabo kuryama n’umutware we bitarimo. Icyo umuntu yahita atekereza hano n’ukwibaza niba uyu mwana w’umukobwa udafite amatsiko bwa mbere muburiri n’undi mugabo , yaba yarayamazwe n’iki? Ugatekereza ko yaba yarabonanye na benshi akaba ariyo mpamvu ntakidasanzwe azaba ategereje kw’ijoro rya mbere ry’ubukwe!!

Umunyamakuru amubaza icyizamutungura nagera murugo rwe yavuze ko ibizamutungura arikumva ukuntu azaba aba ahantu hatari iwabo ,hatari n’ababyeyi cyangwa abavandikwe be. Bamubajije niba kurarana n’umugabo bwa mbere ntacyo bizamutunguramo ,avuga ko ibyo ngo ari ibisanzwe ntakizatungurana kirimo!.

Kimwe mu byatumaga urubyiruko rwo hambere rushamadukira gukora ububwe bakubaka ingo nshya harimo no kugira amatsiko yo kuzajya urarana n’umuntu mutaziranye kandi mudahuje igitsina uzakubyarira abana akaba umugore wawe uzajya wifuza igihe umushakiye ukamubona. Icyakora abenshi ubu kurarana n’abagabo kuri bamwe ntibiri mu matsiko kuko hari abajya kubaka ingo bararanye n’abagabo utamenya umubare.

Umwanditsi: Shalomi Parrock

Previous Story

Vera Sidika wakundanye na Otile Brown yamwihanganishije kubwo kubura umwana we w’imfura

Next Story

Uganda: Umugabo yishe mugenzi we amuhoye kumusambanyiriza umugore

Latest from Imyidagaduro

Go toTop