Mu muhango wabereye mu kigo cy’umuco cya Vision Jeunesse Nouvelle urubyiruko rwasobanuriye amahirwe rushobora gukura mu bikorwa by’Akarere ka Rubavu rukihangira imirimo irufitiye inyungu n’igihugu muri rusange.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ugushyingo 2022.Bimwe mu byo uru rubyiruko rwabwiwe rushobora kubyaza umusaruro
Ubuhinzi bw’ibihingwa bitandukanye birimo ubwikawa, ubukerarugendo, ubushoramari bushamikiye kubucuruzi bwambukiranya umupaka ndetse n’izindi nzira zitandukanye.Mu muhango wabereye mu kigo
harimo, ikiyaga cya Kivu ,
Uru rubyiruko kandi rwabwiwe ko rushobora rushobora gukoresha ibikorwa remezo by’Akarere mu guteza imbere ubuzima bwarwo.
Muri ibi bikorwa remezo byagarutsweho harimo; Agakiriro aho urubyiruko rwetswe ibikorwa birimo;
Ububaji, Soudire, Ubudozi, Electrics , ubucuruzi bw’ibikoresho bikenerwa n’abantu batandukanye ndetse
n’ubugeni nka kimwe mubitanga amafaranga menshi kubabikora. Uru rubyiruko kandi rweretswe ko mu mashuri,
Akarere ka Rubavu karimo amashuri ya za Kaminuza agera kuri 2 ku buryo urubyiruko rwize rushobora kubona
akazi mu buryo bworoshye ndetse rukaba rwanabona andi mahirwe yo gukomeza kwiga.
Uretse ibyo kandi urubyiruko rwitabiriye uyu muhango rwasobanuriwe ko mu miyoborere myiza rushobora
gukoresha impano yarwo mu bukangurambaga butandukanye bikaba byabaha amafaranga.
ESE NI IYIHE MISHINGA ISHOBORA GUFASHA URUBYIRUKO KWITEZA IMBERE MU KARERE KA RUBAVU?
Uru rubyiruko rweretswe ko mu Karere ka Rubavu , hari amahirwe menshi ashobora kurufasha kwiteza
imbere binyuze mu gusaba akazi ndetse no guhera kubiri gukorwa mu Karere.Mu byo biretswe harimo;
Gukurikirana isoko rya kijyambere rya Rubavu. Isoko rya kijyambere rizakorerwamo n’urubyiruko ndetse n’abandi batandukanye, uru rubyiruko rwabwiwe ko arahabo kugira ngo bafate imyanya hakiri kare.
Icyambu cya Rubavu giherere mu Murenge wa Nyamyumba na cyo kizaba isoko n’amahirwe
kurubyiruko yo kwiteza imbere gusa haba habayeho kureba kure.Uru rubyiruko rwasabwe gushishoza ibyo rwahakorera.
Gare ya Rubavu iri kubakwa nayo ni isoko n’amahirwe kurubyiruko, iyubakwa ry’ibitaro,
ibikorwa by’imihanda iri kubakwa mu Karere ka Rubavu nayo iri gutanga akazi kuburyo urubyiruko
rwabibyaza umusaruro ndetse n’ibindi.
Umuyobozi ushinzwe w’urubyiruko n’umuco