Umugabo w’umunyamujinya yafashwe ari gukubita umubyeyi we ugeze muzabukuru

15/12/2022 21:28

Mu mashusho yashyizwe hanze kumbuga nkoranyambaga,umugabo yakubitaga mama we umubyara ugeze muzabukuru.

Aya mashusho yabaye isereri mu maso y’abayibonye barakajwe nayo cyane.Mu mashusho yashyizwe hanze.

Muri aya mashusho uyu mugabo yakubitaga cyane ndetse anakurura mama we umubyara bigaragara ko ageze muzabukuru kuburyo atashoboraga kwirwanaho.Uyu mukecuru wariraga cyane aho kurwana nawe yababaje abatari bake kubera uwo mugore warwanaga no kwitabara gusa.

Imyitwarire y’uyu musore ntabwo yashimishijwe n’abantu benshi na cyane uyu mukecuru yari mu myaka y’izabukuru.

Abantu batandukanye bavuga ko ; gukubita umubyeyi mukuru umuhutaje , cyangwa wangije amarangamutima ye ari bibi cyane ndetse bifatwa nka kirazira mu mico itandukanye nk’uko bivugwa.Ni ngombwa ko abantu bafata umwanya bakarwanya ihohoterwa

rikorerwa abageze muzabukuru babarengera cyane.Ibi bizakorwa binyuze mu guhaguruka bakavugirwa cyane mu mpande

zose,gutanga no guhana abagaragaye ho kugirira nabi abageze muzabukuru ndetse no gufasha by’umwihariko abagizwe ingaruka no guhohoterwa.

Ni byiza ko buri wese amenya agaciro k’umubyeyi nk’uko ikinyamakuru Muranganewspaper.co.ke, dukesha iyi nkuru cyabitangaje.

Mu mico imwe n’imwe , hashyirwamo za kirazira zituma abakuze bakingirwa ikibaba ndetse

bagafashwa kumera neza no kubahwa mu gihe haba hari ugize ikibazo agafashwa.

Uyu mugabo wagaragaye akubita umubyeyi we mu gihugu cya Kenya byanga bikunze yasabiwe gukurikiranwa

ubundi akaba intangarugero, ndetse akabazwa ibyo yakoze namabi yo gukubuta umubyayi haba mu nama no mu myaka.Uyu mu gabo yabaye isomo ndetse aba urugero rubi kubandi bafata nabi cyangwa bagahutaza ababibarutse aho kubahesha agaciro no kububahisha muri rubanda.

Uretse aha mu gihugu cya Kenya iki kibazo cyagiye kigaruka mu binyamakuru byo ku isi yose byose byibaza

impamvu abageze muzabukuru bahohoterwa hatitawe kumpamvu zimwe na zimwe , nyamara NJ i bakabiryozwa.

Mu gihe uyu mugabo yaba afashwe , yahanwa byihanukiriye n’amategeko na cyane abantu bose bahagurukiye

kurwanya abantu bagifite imitima ya kinyamaswa itita kubabyeyi babo ahubwo bakabafata nabi nk’uko byagaragaye mu gihe uyu musore yakubitaga mama we umubyara muruhame rw’abantu.Umuco ni wo wambere muri.

Advertising

Previous Story

Nyuma yo gutandukana na Kajala bwa kabiri Harmonize yagiye kwipisha SIDA

Next Story

Hura n’abakobwa b’ibizungerezi 5 bakundanye na Diamond Platinumz wabatijwe ‘Aburahamu’

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop