Umuhanzi Nyarwanda Ngabo Medard wamamaye mu ndirimbo nyinshi yongeye gushimangira ko atazongera kuririmba indirimbo z’Isi, yemeza indirimbo indirimbo zahimbiwe Imana nk’umuvuno we mushya.
Uyu muhanzi yatangaje ibi ubwo yaganiraga na Radio/TV 10.Meddy ati:”Urambwira ngo indirimbo yaratinze ariko vuba aha irasohoka kuko turi kuyikora.Ikigendanye no kuba nzajya nkora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nibyo.Nzajya nkora Gospel gusa.Rero ndashimana Imana, wambajije amakuru ya Myla, umwana ameze neza, ibintu byose bikomeje kugenda neza cyane cyane ! Mu Rwanda nenda kuza , nahoze mvugana na Ben ko nshobora kuza mu bukwe bwa Ben”.
Meddy yaherukaga gutangaza ko indirimbo ye yise ‘Blessed’ ishobora gusohoka isaha n’isaha , gusa iza gutinga kuri ubu akaba yamaze kwisegura kubakunzi be , avuga ko indirimbo irimo gukorwaho.Meddy ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bafite izina riremereye ndetse no mu bagikora umuziki hari uduhigo uyu mugabo yaciye bataraca nyamara amaze igihe ari kwita kumuryango we.