Ubusaznwe Iserukiramuco rya Nyege Nyege riteganyijwe ko rirangira uyu munsi tariki 12 Ugushyingo 2023.Umwe mu Banyarwanda bari ririmbyemo ni Bushali , umwami wa Kinya-Trapp, wagaragaje ko injyana ayifite mu maraso.
BUSHALI uri mubagezweho mu Rwanda yagiye muri iri Serukiramuco ndetse initwara neza nk’uko byagiye bigarukwaho n’ibitangazamakuru byo muri Uganda dukesha iyi nkuru byamugereranyije na PASS na E-Kenzo .Uretse Bushali kandi uko iminsi yagendaga itambuka bigendanye n’igihe rimaze (Iminsi 3), n’abandi bahanzi bagiye bagaragaza ko umuziki wabo uri kuzamuka gusa hagaragara amashusho n’amafoto y’abari gusomana, ashimangira umwihariko w’ikigitaramo.
Ibinyamakuru bitandukanye birimo ‘Monitor’ , The East Africa , na East Africa News, byemeje ko iki gitaramo cya Nyege Nyege gitanga ubwisanzure gusa , bigaruka no ku kuba byari byaravuzwe ko abantu bakwiriye kwigengesera kubera umuteka warimo gukemangwa.
Iri serukiramuco rimara iinsi 3 kandi ribera ahantu 3 hatandukanye mu rwego rwo kwegereza abakunzi b’umuziki n’izindi mpano amahirwe na cyane ko ryibanda kumpano za Afurika.Nk’uko bigaragazwa n’amafoto, yariranze, abantu barisanzuye mu buryo budasanzwe , bakora ibyo benshi bita amahano.



Photo/ Inyarwanda.com