Ikoti ryambarwaga na nyakwigendera Michael Jackson , mu mwaka w’ 1980 ryaguzwe amafaranga angana n’amayero 250,000 , amadorari 306,000 mu Mafaranga y’u Rwanda akaba angana na 328,199,959.50 RWF.
Iri kote ryambagarwaga na Michael Jackson , byari byitezweko rigurishwaga hagati y’amadorari 200 na 400 muri cyamunara.Iri koti uyu muhanzi yaryambaye cyane mu mwaka wo mu 1980 by’umwihariko ubwo yamamazaga Pepsi.
Iri koti ni kimwe mu bikoresho bigera muri 200 bya muzika bya M.J byagurishirijwe mu Bwongereza ku munsi wo ku wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo.
Iri koti rya Michael Jackoson ryamamaye cyane binyuze mu matangazo yamamaza nk’uko twabigarutseho haraguru.Iri koti nanone Jackson yaryambaye mu ndirimbo yakoranye na Aretha Frankline bayita , ‘I knew You were you were waiting [For Me], yagurishijwe amafaranga asanga ibihumbi 93,750 by’Amayero.
Ikindi cyagurishijwe amafaranga menshi , ni agakoresho yakoreshaga mu musatsi we muri 2007, Gitariye [Gibson Guitar].