Mr Ibu yapfuye

02/03/2024 22:53

Umukinnyi wa Filime wamamamaye nka Mr Ibu yapfuye kuri uyu wa 02 Werurwe 2024.

Mr Ibu ubusanzwe witwa John Okafor byatangajwe ko yapfuye nyuma y’igihe kitari gito arwaye kuko yaciye akaguru kamwe.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yaguye mu bitaro byitwa Eva Care biherereye muri Nigeria nk’uko inshuti ze n’abamwegereye batangaje.

Mu mwaka wa 2023 nibwo byatangajwe ko Mr Ibu arembye bikaza kumuviramo gucibwa akaguru.Nyuma yo kubagwa byatangajwe kumbuga nkoranyambaga cyane cyakora umuryango we ugashinjwa kurya amafaranga yatanzwe n’abantu batandukanye yagombaga kwifashijwa bamuvuza.

Mr yamamaye muri Filime zitandukanye zirimo izo yakinnye muri 2004 nka Police Recruit , Muri 2003 Mr Ibu in London , 2006 Ibu in Prison  na Keziah muri 2007 ndetse n’izindi zitandukanye.

Advertising

Previous Story

Tanzania yahaye ubwisanzure abahanzi ariko ishyirwa mu bikorwa rya politiki ni imbogamizi iriho ubu

Next Story

Akayabo Rihanna yishyuwe mu bukwe bwa Mukesha Ambani

Latest from Imyidagaduro

Go toTop