Dore ibintu bishobora gutuma ubyara impanga

07/11/2023 19:57

Kubyara impanga ni kimwe mu bintu abantu benshi bakunda ariko bakabikunda cyane iyo bibarutse impanga mu gihe abyaye impanga umuhungu ndetse n’umukobwa. Abantu benshi ntibazi neza ko hari ibintu bishobora gutuma cyangwa byongera amahirwe y’umugore kugira ngo abyare impanga. Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zizewe Kandi zitandukanye mu kubacukumburira amakuru yizewe ku bintu bishobora gutuma ubyara impanga.

 

DORE IBINTU BYONGERA AMAHIRWE Y’UMUGORE KUGIRA NGO ABYARE IMPANGA;

 

 

1.Imyaka ; Inzobere zivuga ko Umugore uri hejuru y’imyaka 35 aba afite amahirwe yo kwibaruka impanga kuko ngo impamvu umugore uri muri iyo myaka mu kurekura amaguru mu gihe cyo gusama akenshi azira rimwe Ari abiri aribyo bituma yibaruka impanga.

 

 

2.Ingano : Ikindi inzobere zivuga ko umugore ufite uburebure agira amahirwe yo gutwita impanga Ari hejuru cyane kurusha abafite uburebure buto ni ukuvuga abagufi. Mu bushakashatsi bwakoze bwagaragaje ko abagore benshi bafite abana bimpanga Ari abagore barebare kurusha abagore bagufi.

 

 

3.Ibiro: Inzobere Kandi zivuga ko abagore bafite ibiro byinshi nabo amahirwe yo gutwita impanga Ari hejuru cyane kurusha abapima ibiro bicye nabyo byemejwe hakurikije ubushakashatsi bwakozwe.

 

 

4.Ubwoko cg uruhu: Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abagore babirabura bagira amahirwe yo gutwita impanga cyane kurusha abazungu. Ubwo bushakashatsi bwakoze bwagaragaje ko abagore bo muri Asia aribo ba nyuma mu kugura umubare munini wababyaye impanga mbese amahirwe yo gutwita impanga yabo Ari hasi cyanee.

 

 

5.Imirire: Inzobere zivuga ko Kandi imirire y’umugore nayo yongera amahirwe ye yo kwibaruka impanga. Umugore wita kubyo Arya ndetse akarya intungamubiri Kenshi amahirwe ye yo kwibaruka impanga Ari hejuru cyane kurusha wawundi imirire ye iri hasi. Abagore bo mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Nigeria bakunze kwibaruka impanga kubera kurya ibikoresho (yam).

 

 

6.Urubyaro wabyaye mbere: Ikindi inzobere zivuga ko iyo umugore yabyaye abana bimpanga no ku nshuro ikurikira ashobora gutwita impanga mbese amahirwe yo gutwita impanga Ari hejuru Kiri uwo mugore.

 

 

7.Umuryango uvukamo: Mu gihe cyose uvuka mu muryango ubyara impanga cyane nawe amahirwe yo gutwita impanga Ari hejuru cyane. Ikindi mu gihe nawe wavutse uri impanga nundi mu muryango wanyu nawe amahirwe yo gutwita impanga Ari hejuru cyane.

 

 

 

 

Umwanditsi: Byukuri Dominique

 

Source: News Hub Creator

Advertising

Previous Story

Mr Ibu wamamaye muri Filime zo muri Nigeria yaciwe akaguru

Next Story

Umukobwa yakoze agashya yishushanyaho izina ry’umusore bakundana ku mpanga nk’ikimenyetso cy’uko yamwihebeye

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop