Advertising

Mpayimana Philippe yavuze ko naba Perezida azahindura izina ry’Ikipe y’Igihugu Amavubi atanga andi mazina

23/06/2024 19:53

Ku munsi we wa Kabiri yiyamamaza, Umukandida Perezida Mpayimana Philippe yagiye mu Karere ka Kayonza kuri uyu wa 23 Kamena 2024, agaragariza abaturage bari biganjemo abana imigabo n’imigambo ye ahishura ko kuba izina ry’ikipe y’Igihugu ridatinyitse bituma atsindwa.

Umukadida ku mwanya wa Perezida Mpayimana Philippe wiyamamarije mu Karere ka Kayonza , yijeje abaturage bo mu Murenge wa Nyamirama ko bazabona ikibuga cyiza cy’Umupira w’amaguru, ibibuga by’imikino y’amaboko , Rugby n’iyindi yose.Mpayimana yabajije abaturage niba hari ubitse Miliyoni kuri Konti , abizeza ko naba Perezida bazabaho neza.

Uyu mukandida wigenga, yavuze ko buri Murenge ukwiriye ingengo y’imari ariko by’umwihariko , ingengo y’imari ifasha mu mikino ishakisha impano z’abana bato, agaragaza ko azashyiraho n’ibihembo by’amafaranga ku makipe azajya yitabira amarushanwa yo mu Murenge.

Yagize ati:”Nta ngengo y’imari ihari yateganyijwe ndetse rimwe na rimwe , abayobozi bo mu nzego zibanze ntibitabira iyi mikino kuko nta bihembo biba birimo.

“Hari icyuho kuko niba Akagari gashobora kwegukana irushanwa ryateguwe , kakabura n’ishimwe ry’amafaranga ibihumbi 5 , bigaragara nabi kandi ntibyateza imbere impano”.

Ati:”Wazagira Mbappe, Messi cyangwa Cristiano Ronaldo ryari niba nta bana bakiniye mu Kagari n’ahandi  habegereye ngo bagaragaze impano zabo ? Niyo mpamvu dusaba ko imikino ihabwa ingengo y’imari mu rwego rw’Umurenge”.

Mpayimana Philippe avuga ko aramutse atorowe kuba Perezida yasaba ko izina ry’ikipe y’Igihugu Amavubi ryahinduka , kuko adatanga umusaruro , ahubwo hagashakwa irindi zina ritinyitse.

Ati:”Njye nasaba ko izina turihindura kuko ubanza Amavubi ataruma neza , niyo mpamvu twazashaka izina rituma Igihugu cy’u Rwanda kigira ikipe ifite Uburemere nk’Intare , Ingwe, Inzovu n’ayandi , kandi ntitugatinye impinduka zagirira inyungu Abanyarwanda”.

Uyu mukandida , yashyimiye cyane abaturage bo mu Karere ka Kayonza bitabiriye ku bwinshi by’umwihariko ababyeyi bazanye abana benshi kuri we byamweretse ko igikorwa cye cyagenze neza.Kuri we ngo icyizere cyo kuyobora u Rwanda ni cyose naramuka ahawe amahirwe n’Abanyarwanda bamutora.

Previous Story

Perezida Kagame yasabye Abanya-Rubavu kwitura FPR Inkotanyi yabagabiye Inka

Next Story

#Amatora2024: Dr Frank Habineza yavuze ko naba Perezida azazamura umushahara w’Abaganga

Latest from Amatora 2024

Go toTop