Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije ‘Democratic Green Party of Rwanda’ Dr Frank Habineza , yijeje abaganga umushahari uri hejuru naramuka atorewe kuyobora u Rwanda.
Ibi yabivugiye ku munsi we wa Kabiri wo kwiyamamaza mu bikorwa byabereye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda, kuri uyu wa 23 Kamena 2024.Ibikorwa bya Dr Frank Habineza, byabereye muri Gare ya Gihara ahazwi nko ku Ishusho mu Murenge wa Runda, aho yari agaragiwe n’umugore we ndetse n’abana be.
Umukandida Perezida wa DGPR , Dr Frank Habineza, yahamije ko naramuka atorewe kuba Perezida azahita azamura imishahara ya Muganga kugira ngo avure abarwayi ameze neza yishimye, ahamya ibi , avuga ko n’ibindi bitekerezo batanze nka Green Party byagiye bihabwa agaciro.
Frank Habineza, yahamije ko nanone Green Party ariyo yasabye ko imishahara y’abarimu , abapolisi n’abasirikare izamurwa ndetse ngo bikaba byarakozwe ari naho ashingira avuga ko Ishyaka ayoboye ritabeshya.
Ikindi yakunze kugaruka ho cyane ngo ni uko naramuka atsinze amatora , ubukode bw’amazu no kubutaka bizakurwaho burundu.Inyungu ya Bank izagabanyuka ive kuri 18% igere kuri 14% bitumen Abanyarwanda bagira amafaranga mu mifuka yabo ariko ngo na Bank zunguke.
Yagaragaje ko naramuka atorowe kuyobora u Rwanda , igice kinini cy’ingengo y’imari azagishyira mu Buhinzi n’Ubworozi.
Muri uyu muhango harimo n’Abakandida Depite ba Degreen Party of Rwanda nabo bahawe umwanya bakagaragaza imigabo n’imigambi yabo mu gihe baba batowe bakajya mu Nteko.