Miss Mutesi Jolly yagarutse ku magambo yigeze kuvuga ku bantu b’imburamumaro abagereranya n’inyanazimbwa

22/11/2023 10:12

Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly yagarutse ku magambo yavuze ubwo yagereranyaga abantu b’imburamumaro n’inyanazimbwa.Nyuma kwibasirwa n’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga , Jolly yagaragaje ko ntawe yavuze mu izina.

 

Ibi byabaye nyuma y’aho uwo muntu yubazaga ku gihembo cya Best Zikomo Motivational Speaker, Mutesi yegukanye nk’umuntu uvuga rikumvikana muri Africa.

 

Uwiyita Cpt Bad Liar yagize ati:” Ese abantu batanga ibihembo bagendera kukii ? Ibaze umuntu nka Jolly Mutesi wita abagabo ngo ni Inyanazimbwa, bakamuha igihembo ngo ni umuntu uvuga rikijyana?”.

 

“Niba abazajya bishongora bakavuga n’ibiterekeranye bazajya bahabwa ibihembo , muraje murebe ihangana rigiye kuba”.

Adaciye kuruhande Miss Mutesi Jolly, yagiye ahatangirwa ibitekerezo agira ati:” Ese ko ntabavuze mu mazina , mwababajwe n’iki niba mutarizo ?”.

 

Ibi byazamuye amagambo menshi, bituma bamwe bashinja Mutesi Jolly kwirata ariko abandi baramushyigikira.

 

Retyped from Igihe.com / Uwiduhaye Theos

Advertising

Previous Story

Dore ubusobanuro bw’izina Nadine rihabwa abana b’abakobwa

Next Story

Gicumbi : Umukobwa yihimuye k’umusore wamuteye inda amutwikana n’umugeni we nyuma y’ubukwe

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop