Nyampinga w’u Rwanda 2022 yakoze impanuka akomereka byoroheje n’imodoka ye irangirika.
Â
Amakuru dukesha IGIHE avuga ko Miss Muheto yakoze impanuka kuri uyu wa 5 tariki 21 Nzeri 2023 ayikoreye mu Mujyi wa Kigali.
Â
Iyi mpanuka yamuteye ibikomere ariko cyane cyane ijisho rye ryagize ikibazo kuburyo ubu ari mu Bitaro bya Politike Croix du Sud aho benshi bazi nko kwa Nyirinkwaya.
Â
Muheto Divine yabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2022 asimbuye uwa 2021 Ingabire Grace.Tubibutse ko nyuma y’aho iri rushanwa rigarikiwe hatari hatorwa umusimbura, bityo akaba akiryambaye.