Bakomeje gushakira ubwiza mu kwibagisha ! Umukobwa nyuma yo kuva kwibagisha akomeje kwirata ubwiza avuga ko byatumye atera neza

21/07/2023 17:59

Bakomeje gushakira ubwiza mu kwibagisha ! Umukobwa nyuma yo kuva kwibagisha akomeje kwirata ubwiza avuga ko byatumye atera neza

 

Uyu mugore wamamaye cyane mu gihugu cya Nigeria akamamara hirya no hino ku mbugankoranyamaga witwa Okuneye Widely akamamara nka Bobrisky akomeje kwirata ubwiza yakuye mu kwibagisha.

 

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook uyu mugore yashyize hanze amafoto ye agaragaza imiterere asigaye afite avuga ko ari umuganga wamubaze agatera neza nk’abandi bana.

 

Mu gihe gito gishize nibwo uyu Bobrisky yakomeje gutakagiza asingiza umuganga wamukozeho rikaka agatera neza ku buryo nawe kubyakira ko yateye neza byamurenze.

 

Bobrisky Kandi yakomeje avuga ko kwibagisha gutyo biri mu bintu byamuhenze ndetse avuga ko atazongera kugirana imishyikirano n’abantu bacyennye.

 

Mu magambo ye yagize ati:”Umuganga wanjye yampaye imiterere myiza itarabaho, ndetse nishyuye amafaranga menshi. Guhera ubu nta mishyikirano nzongera kugirana n’abantu bacyennye.”

 

Muri iyi minsi ibintu byo kwibagisha ngo use neza bigezweho cyane cyane ku bakobwa ngo bashaka gutera nkibisabo. Ese wowe ubona bikwiye ko umuntu ahindura uko yavutse.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: suredesigns

Advertising

Previous Story

Umwana w’imyaka 17 y’amavuko yaciye agahigo ko kurya Watermelon nini cyane mu masegonda 30 gusa

Next Story

Minisitiri w’urubyiruko yagaragaje impamvu atanywa inzoga avuga ko zisuzuguza

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop