Micheal Jackson yasubijwe mu ninkiko ku byaha aregwa byo gusambanya abana b’abahungu ashinjwa na Wade Robson uvuga ko yamusambanyije ubwo yari afite imyaka 7

28/06/2023 12:32

Nyuma y’imyaka 13 Micheal Jackson atabarutse yongeye kujyanwa mu nkiko n’umwe mu bahoze ari ababyinnyi be amushinja kumusambanya akiri umwana.

 

Ni ibirego byongete kubyutswa na Wade Robson , umubyinnyi ufite imyaka 40 uvuga ko yahuye na Micheal Jackson ubwo yari afite imyaka 5 nyuma yo gutsinda irushanwa ryo kubyina muri Austraila ku ivuko.

 

Ni ibirego uyu mu byinnyi yajyanye mu rukiko rw’ubujurire rw’i Calfonia rwemeje iby’iki kirego nyuma yo gusuzuma umwanzuro w’urukiko rwa Los Angeles wafashwe muri 2021.Robson bwa mbere muri 2013 yari yareze Micheal Jackson ariko urubanza rurangira atsinzwe muri 2017 y’uko umucamanza yari yemeje ko ibirego byari byatanzwe nta shingiro bifite.Nyum y’amavugurura yakozwe ku byaha byo guhohotera abana , uyu mugabo yongeye kubyutsa umutwe ajyana nyakwigendera Jackson mu nkinko  avuga ko Micheal Jackson yamusambanyaga ubwo yari afite imyaka 7 kugeza afite imyaka 13.

 

Robson ubwo haeruka mu kiganiro na The Guardian mu mwaka wa 2019 yavuze ko ibyo Micheal Jackson yamukoreye  atabyumvaga neza kuko yari akiri umwana afata nk’Imana kuri we.Ati:” Micheal yari umwe mu bantu nigeze kumenya barangwa no kugira neza kandi bakunda cyane.Yamfashije cyane mu mwuga wanjye no guhanga ibyanjye, yansambanyije kandi imyaka isaga indwi”.

“Igihe ni uko iryo hohoterwa ntigeze numva ko ari ikintu kidasanzwe kuko ryakorwaga n’uyu mugabo wari umeze nk’Imana muri njye.Rero ibyinshi muri ibyo byari bifite ishingiro kuri njye.Ariko se ibyo bivuze iki ? Ko nabikunze se ? Gute se nabyemera nkaho ndi igicucu”.

 

Kugeza ubu ntiharatangazwa amatariki y’iburanisha gusa ikirego cyamaze kwakwirwa.Kubera uko uyu muhanzi w’icyamamare mu njyana ya Pop atakiriho azaba ahagarariwe n’abashinjwe imitungo yasize.

 

Amakuru aturuka mu itsinda ry’amategeko rya MJJ Production ricunga imitungo ya Micheal Jackson avuga ko bizeye ko bazatsinda mu rubanza.Si  ubwambere uyu Wade Robson yaba agiye kugaragara mu rukiko dore ko mu 2005 yigeze gutanga ubuhamya ahakana ko Micheal Jackson yigeze asambanya abana b’abahungu cyane ko ngo bigeze kurarana ijoro ryose ntihagire ikiba.

 

Ni ubuhamya bwatumye Micheal Jackson ahanagurwaho ibyo byaha byo gusambanya abana b’abahungu.Nyuma yo kwitaba Imana k’uyu muhanzi, Wade Robson muri 2013 yaje kuvuga ko avuguruje ibyo yavuze.Muri 2019 hakozwe filime mbarankuru ‘Leaving Neverland’ ishinja Micheal Jackson gusambanya abana b’abahungu.

IGIHE.COM

Advertising

Previous Story

Dore ibitera kugira intege nke mu gitanda nibyo wakora kugira ngo uce ukubiri nabyo 

Next Story

Rurangirwa muri muzika ya Nigeria Davido arashinjwa gutera inda umwana w’umukobwa witwa Ninathelite akanga kurera umwana

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop