Menya uburyo wahangana n’ikibazo cyo kuruka mu modoka mu gihe uri ku rugendo

15/05/2023 07:26

Bamwe mu bana cyangwa abantu bakuru, bakunze kuruka igihe bagenda mu modoka, bamwe birabatungura abandi ugasanga barabimenyereye ku buryo bitwaza udutambaro cyangwa udushashi bifashisha mu gihe bahuye n’icyo kibazo.

Iyi ndwara ituruka ku kudahuza hagati y’ibyo amaso abona n’ibyo ugutwi kw’imbere kumva. Icyo gihe, imitsi yakagombye kohereza ubutumwa ibukuye ku byo amaso abona, yohereza ubutumwa butandukanye n’ibyo intekerezo za muntu zirimo kwibaza bigatuma ibyo ubona bitandukana n’ibyo urimo wibwira cyangwa utekereza, uko kudahuza (disequilibrium) kw’ibyo bice by’umubiri niko guteza kugira iseseme bigatuma umuntu agera ubwo aruka.

Ni ibihe bimenyetso biranga ubu burwayi?
Kumva umuntu atameze neza ni yo ntandaro yo kuruka mu modoka, umuntu yumva ananiwe, atabona neza ibyo areba, iseseme nyinshi, akumva amacandwe menshi yuzuye akanwa.
Benshi bumva bafite ubushyuhe budasanzwe ndetse no kuvuga cyangwa kuganira n’abandi bikabananira, umuntu ugira ubu burwayi usanga akunda kugenda yicecekeye mu modoka.

Wabyirinda ute?
Hari imiti ishobora gufatwa mu kwirinda iyi ndwara yo kuruka mu gihe umuntu afite urugendo, Gusa iyi miti, igomba gufatwa mu rwego rwo kwirinda (gufatwa mbere) kubera ko mu gihe watangiye kugaraza bimwe mu bimenyetso twavuze haruguru, iyi miti ntacyo yakumarira ahubwo hari uburyo ushobora gukoresha kugira ngo wirinde guhura n’iki kibazo igihe uri mu modoka.

Bumwe muri ubwo buryo:
-Kwicara ahantu wisanzuye: Ushobora kwicara hagati kuko ho imodoka itagucunda cyane, kwicara ahantu wumva umubiri n’umutwe wawe bitazanyegenyega cyane, kwicara wemye ndetse ugafunga amaso igihe wumva iseseme izamutse, kutitekerezaho cyane kandi ukagerageza gufata umwuka wo hanze

-Kugabanya kwitegereza cyane: Ibi bijyana no kureka nko gusoma mu gihe uri mu rugendo, kugabanya kwitegereza ibintu byo hanze akenshi uba ubona bizunguruka kuko ari byo bitera umutima mubi.
-Gerageza kugabanya ubushyuhe ufungura idirishya kugira ngo akayaga ko hanze kakugereho

-Ni byiza ko utwaye ikinyabiziga agitwara ku muvuduko udahindagurika buri kanya kuko iyo agabanya yongeza buri kanya bituma mu nda haba imyivurungutanyo itera ya seseme.
-Ntukajye ku rugendo utagize ikintu cyo kurya ufata: Gusa ibi ni ibyo kwitondera kuko niba uzi ko ukunze kugira ubu burwayi, wirinda gufata ibiribwa nk’imineke cyangwa ubunyobwa bukaranze kuko nabyo byagutera kugubwa nabi mu rugendo.

-Gerageza kudatekereza kuri ubu burwayi niba usanzwe ubugira.
-Niba hari umuntu uhuye nabwo muri kumwe, byirengagize kandi ubihe umwanya muto kuko akenshi nawe byahita bikubaho mu gihe usanzwe ubirwara.
-Hari abakunda kwicara imbere ngo kuko ho bidakunda kubabaho, niba nawe ariko ubyiyumvamo, ujye wicara kwa shoferi kuko akenshi ho haba hari umwuka uhagije.

Impuguke mu by’ubuzima zitangaza ko ikibazo cyo kuruka mu modoka ni uburwayi nk’ubund iyi ndwara iyo yitondewe neza ikira kandi nyirayo akabaho neza.
Imibare yerekana ko igitsina gore aricyo gikunze guhura nabwo kurusha abagabo ku kugereranyo cya 54%, abana nabo bakunze kwibasirwa n’iyi ndwara gusa ngo kuri bo biterwa akenshi n’ibyo baba bafashe bitandukanye.

Si byiza kwinubira mugenzi wawe ngo nuko yahuye n’iki kibazo, ahubwo gerageza umufashe guhindura ibitekerezo arimo kugira ngo hato ataza kukurwarira iruhande.

Niba kandi uzi ko ukunda kugubwa nabi ku rugendo, usabwa kwitwaza agatambaro cyangwa ishashi kugira ngo igufashe kugira isuku

RWANDA NEWS 24

Advertising

Previous Story

Inama ku bagabo bashaka kunyaza abo bashakanye bikanga

Next Story

“Mfite ba Sugar Daddy 6 banyishyura buri kwezi “ ! Umwana w’umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko yatangaje abantu ubwo yemezaga ko afite abagabo 6 bamuha amafaranga

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop