Advertising

Dore impamvu 5 zitera kubura urubyaro ku bagore

13/07/2023 02:31

Ikibazo cyo kubura urubyaro cyibasira rubanda nyamwinshi.Mu mpamvu zitera iki kibazo rero harimo izo umuntu ashobora kuvukana cyangwa izishobora kumugeraho nyuma bitewe n’uburwayi.

 

 

Ishami ry’Umuryango w’bibumbye (OMS), rivuga ko 15% by’abatuye isi babana , baba bafite iki kibazo cyo kubura urubyaro.N’ubwo n’abagabo bashobora guhua n’iki kibazo cyo kutabyara ariko burya abagore ngo nibo benshi bahura ni iki kibazo cyo kubura urubyaro.

 

DORE ZIMWE MU MPAMVU ZISHOBORA GUTERA IKI KIBAZO CYO KUBURA URUBYARO.

 

Mu by’ukuri ntawe ubyikururira ndetse ntawe ubyishakira gusa hari impamvu zifatwa nka nyambere mu guteza iki kibazo.

 

1.Ibibazo mu burumbuke.

Ibibazo mu burumbuke , aha ushobora no kubyita uburwayi bujyanye n’uburumbuke.Ni ukuvuga ko iminsi y’umugore yo gusama ntabwo igenda neza.Bigaterwa n’impamvu zitandukanye zirimo impamvu yo mu misemburo iterwa n’ibibazo by’imvubura thyroid, uburwayi buzwi nka Polycystic Ovary Syndrome, aho imirera ntanga iba ifite ikibazo ndetse n’intanga zirekurwa zidakuze neza.

 

Muri rusange kuri benshi ukwezi kuba kugizwe n’iminsi 28, imirerantanga irekura intanga ngore, iyo rero iyo ntangangore itarekuwe cyangwa hakarekurwa idakuze neza, ibyo biza ku mpamvu yambere ishobora gutuma umugore atabyara.

2.Uburwayi bwa Endometriosis

Iyi ndwara ya Endometriosis, ni indwara ituma inyama zo muri nyababyeyi zikura birenze urugero.Ibyo bigatera ibibazo bya Imflammation n’ububabare.Ibi kandi bikabyara inkovu ziza muri nyababyeyi bigatuma utabasha gusama , wanasama igi rikabura aho rifata rikisohokera.Umugore ufite ubu burwayi bwa Endometriosis, arava cyane iyo ageze mu gihe cy’imihango, mu gihe cyo gutera akabariro arababara cyane ndetse akagira n’ikibazo cyo kubura urubyaro.

 

 

3.Kwangirika kw’imiyobora ntanga.

Mu by’ukuri , hari impamvu nyinshi zishobora gutuma imiyoborantanga yifunga cyangwa ikaziba bikabyara ikibazo gituma igi ridahura n’intanga ngabo ngo bibyare umwana, bigatera kutabyara nk’uko byumvikana.Izindi mpamvu zitera imiyoborantanga kuziba harimo imfegisiyo,kuba warabazwe.Benshi mubagore baba bafite iki kibazo, benshi baba barwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

 

4.Imyaka.

Uko umugore agenda akura niko agenda atakaza ubushobozi bwo kubyara kandi uko imyaka igenda yiyongera niko ubwiza n’ubuziranenge bw’intangangore bugenda bugabanuka.Abagore bari hejuru y’imyaka 35 bagorwa cyane no gusama cyangwa se basama , ibyago by’uko yavamo bikaba biri hejuru.Ugereranyije n’abakiri bato.

 

 

5.Impamvu zishobora kuva muri nyababyeyi.

Hari impamvu zishobora guterwa na nyababyeyi ifite imiterere mibi cyangwa se mu mikorere yayo bikaba bitameze neza nk’uko ikinyamakuru Ubuzimainfo dukesha iyi nkuru kibitangaza.

 

 

 

Hari impamvu nyinshi zishobora gutera ikibazo cyo kubura urubyaro no kutabyara  ariko izi ngenzi zihurirwaho na benshi ni izi tuvuze.Ni ingenzi kwivuza mu gihe umaze byibura imyaka 2 utarabyara kandi ubana n’umufasha wawe , hakarebwa impamvu zimwe zishobora kuvurwa cyangwa ugafashwa kubyara hifashishijwe ubundi buryo  nka IVF.

 

Previous Story

Dore uko wakwivura kuva cyane mu gihe uri mu mihango n’impamvu ibitera

Next Story

Menya indwara 25 umuravumba ushobora kuvura ndetse n’akamaro kawo mu buzima busanzwe bwa muntu

Latest from Ubuzima

Ibyiza byo koga amazi akonje

Hari abantu bamwe bakunda koga amazi akonje, abandi bakabitinya, bagahitamo kaga ashyushye. Nyamara burya buri kintu cyose kigira ibyiza byacyo niyo mpamvu muri iyi

Uko wakivura indwara y’umujagararo

Nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza abantu benshi bahanganye n’amaganya,30% by’abantu bakuru bose bo muri Amerika, bazakubwira ko gushaka inzira nziza zo kurangaza ibitekerezo byawe bitoroshye. Ibimenyetso

Inyamaswa zihaka igihe kirekire

Ijambo guhaka rikoreshwa ku bisimba binini by’ibinyamabere nk’inka, gusa ku muntu harimo umwihariko, hakoreshwa ijambo gutwita. Hano ku umunsi.com twabakoreye urutonde rw’inyamaswa zihaka igihe
Go toTop