Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyo kunywa by’ingenzi k’ubuzima bwawe.
Kugira ngo ugire ubuzima bwiza , uba usabwa kugira ibyo uzirikana umunsi ku munsi.Kugira ibyo kunywa ugira umuco , bishoboa kugufasha gukorera isuku munda yawe by’umwihariko.
1.Kunywa amazi y’akazuyaze yavuye mu rubuto rwa Lemon.
Mu gihe ushaka kunywa umutobe wa Lemon urasabwa gukoresha amazi y’akazuyaze kugira ngo bigire icyo bigufasha.Umutobe wa Lemon, ufasha gukura isuku mu nda yawe.
2.Umutobe wa Tangawizi.
Tangawizi ni ingenzi cyane kumikorere myiza y’igogora muri rusange.Kunywa agakombe kamwe na Tangawizi rero bishobora kugufasha gukomeza kugira ubuzima bwiza kuko bikura gas mbi munda.Abahanga bavuga ko ari byiza kunywa Tangawizi mu masaha y’umugoroba urangije kurya.
3.Icyayi cyo mu bwoko bwa ‘peppermint’.
Ni icyayi gisanzwe ushyira mu mazi ashyushye, ukakinywa bikagufasha mu kugira igogora ryiza na cyo gifasha mugukura umwuka mubi munda nk’uko ikinyamakuru Fleekloaded dukesha iyi nkuru ibitangaza.
4.Umutobe w’Igikakarubamba [aloe vera juice].
Uyu mutobe nawo ufasha mu igogora nk’uko ikinyamakuru twavuze haraguru kibitangaza.