Menya byinshi kuri Jonathan akanyamasyo kamaze imyaka 191 kagihumeka

11/04/2023 21:05

N’ubwo bisanzwe bimenyerewe ko akanyamasyo kari mu nyamaswa zishobora kuramba, akitwa Jonathan ko gakomeje gutangaza benshi kuko kugeza uyu munsi ariyo nyamaswa iba ku butaka ikuze kurenza izindi.

Amateka agaragaza ko aka kanyamasyo kabonye izuba mu 1832 muri Afurika y’Iburasirazuba, gusa nyuma kaza kujyanwa kuba ku kirwa cyitiriwe Mutagatifu Helena giherereye mu Nyanja ya Atlantique.Aka kanyamasyo k’imyaka 191 gafatwa nk’akadasanzwe kuko kari muri duke twabashije kuramba igihe kinini nyuma y’akandi kazwi nka Adwaita kaciye agahigo ko kubaho imyaka 256.

Kugeza ubu aka kanyamasyo gafatwa nk’aho ariyo nyamaswa yabashije kwambukiranya ibinyejana ndetse ikabona byinshi byayiciye mu maso cyane ko kabayeho imodoka itaravumburwa, gukora indege, televiziyo n’imodoka bikiri inzozi.Ubwo hakorwaga ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 190 ishize aka kanyamasyo kabayeho, Teeny Lucy uri mu bashinzwe kukitaho yavuze ko kuri iki kirwa kabayeho nk’inzu y’ibitabo.

Ati “Jonathan hano yabaye ikimenyabose, ni inyamaswa ikuze yaciye muri byinshi ariko irangwa n’imyitwarire myiza, yageze aha mu 1882 ariko nakubwira ko yabonye abantu benshi baza abandi bakagenda.”Yavuze ko kugeza uyu munsi aka kanyamasyo nubwo katakaje ubushobozi bwo kureba neza no guhumurirwa kakibasha kugenda no kurya nta kibazo ndetse igitungura benshi ari uko katigeze gata ubushobozi bwo kubangurira.

Ati “Nubwo gafite imyaka myinshi, aka kanyamasyo karacyafite ubushobozi bwo kubangurira tujya tukabonana na kagenzi kako kitwa Emma cyangwa akitwa Fred.”Abashinzwe kwita kuri aka kanyamasyo bavuze ko mu myaka yashize kagiye gahura n’ibibazo by’uburwayi byatumye gahindurirwa ibyo kurya none ubu kakaba kameze neza.

IGIHE

Advertising

Previous Story

Uko abanyabwenge bafite ibyago byo kwibasirwa n’indwara zo mu mutwe n’agahinda gakabije

Next Story

Dore akamaro k’imineke utari uzi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop