Ku bantu bagira ikibazo cyo kubura ubushake bwo gutera akabariro, hari amoko y’ibiribwa byongera ubushake bwo gutera akabariro bakwiriye kwibandaho mu gihe cyo gufata amafunguro yabo bikaba byabafasha guca ukubiri n’icyo kibazo burundu bitabatwaye imbaraga nyinshi.
Ubushakashatsi bwakorewe ku bagabo bwagaragaje ko umwe mu bagabo 3 aba afite ikibazo cyo kubura ubushake mu gihe cyo gutera akabariro.Bimwe mu biribwa twabateguriye rero bifatwa nka nyambere mu gutuma abashakanye bagira ubushake kubera ko byongera ibinyabutabire mu mubiri bikeneye kugira ngo igitsina gifate umurego.
1.Watermelon
Murubuto rwa Watermelon habamo ikinyabutabiri cyitwa Citrulline.Iki kinyabutabire gituma umubiri uvubura Aside Nitirike byombi bikaba bigira umumaro ukomeye mugutuma umubiri ugira ubushake bwo gutera akabariro.Imbuto nka Kokombure nazo zikungahaye kubinyabutabire bituma umuntu ashyukwa ndetse n’ubushake bukiyongera.
2.Epinari n’izindi mboga rwatsi
Ibi duhora tubigarukaho kugira ngo byumvikane neza mu matwi y’abakunzi bacu bafite iki kibazo dore ko mudasiba kubitwandikira.Imboga za Epinari nazo ni ingenzi cyane nk’uko Ubuzima Info babitangaza.Umuntu ufite iki kibazo , agirwa inama yo guteka izi mboga akazikoramo agasosi agashyiramo umuntu n’agasenda.
Imbogarwatsi nazo rero zituma umubiri ubona intungamubiri n’imyungugu ituma ukanguka bityo ubushake buka bwakwiyongera.
3.Ikawa
Kunywa aikawa nabyo bishobora gutuma ubushake bwo gutera akabariro bwiyongera nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakorewe kubagabo banyweye ikawa ingana na miligaramu 170 na 375 ku munsi.
4.Shokora yirabura.
Muri shokora habamo ikinyabutabire cyitwa Flavanol gituma amaraso atembera neza mu mubiri akwirakwira hose bigatuma agera no mugitsina ubushake bukiyongera.
5.Amafi.
Burya kurya amafi n’ingenzi ariko cyane cyane ayo mu bwoko bwa Salmon dore ko ariyo abamo cyane Vitamini D ituma amaraso atembera neza mu mubiri.
6.Ubunyobwa.
7.Indimu n’amaranje.
SRC: Ubuzima info
Umwanditsi: Patrick Munana