Uko umukobwa wa Padiri yabitse ibanga imyaka 40 n’uburyo yahanganye na Kiliziya Gaturika akayikuraho agatubutse

06/07/2023 09:30

Umwana w’Umupadiri wo muri Perpignan mu Burengerazuba bw’Amajyepfo y’u Bufaransa Isabelle Ballesteros yamaze imyaka 40 mu mwijima.Yategereje urupfu rwa se kugira ngo abashe kumenyekana , n’umwaka n’igice kugira ngo abashe guhabwa umurage na Kiliziya Gatolika, kumbuga.

 

Ku wa 14 Ukuboza 2021 nibwo nyuma y’urupfu rwa Lucien Camps maze Notaire abona kugaragaza amasezerano yari amasezerano yashyizweho umukono muri 2021 nibwo yashyizweho umukono maze uwo mu padiri yemera ko umukobwa we ariwe rukumbi agomba kuraga ibye.

 

Isabelle Ballesteros yagize ati:” Narintegereje ko igihe nk’iki kigera.Byasabye ko abanza gupfa kugira ngo bimenyekane”. Yicaye munzu ye irimbishijwe Isabelle yasomye ayo masezerano arimo ingingo zigira ziti:” Ndaze Isabelle nemera nk’umukobwa wanjye ibyanjye byose”.

 

Ibintu byakomeye ubwo Notaire yasomaga amasezerano ya kabiri yashyizweho umukono na Padiri mu mezi 6 mbere y’urupfu rwe munzu yabagamo mbere yo kujya mu kirihuko cy’izabukuru aho yavuze ko ibye abiraze Kiliziya.

 

Uyu mukobwa w’imyaka 42 y’amavuko usanzwe yigisha umuziki yavuze ko bikimara kujya hanze ko Padiri ariwe se , amasezerano ya 2 yayafashe nk’ubugambanyi n’akarengane yakorewe na Kiliziya Gaturika.Avuga ko Kiliziya yafatiranye se muntege nke yari afite dore ko yari afite imyaka 86.Yagize ati:” Njye byansabye guceceka mu buto bwanjye.Narahabariye, icyo gihe rero nabaye nkuhagurutse kugira ngo mpangane niyo Kiliziya yashakaga gutwara byose; Data n’umurage”.Umutungo wose uyu mupadiri yasize wabarirwaga mugaciro kamayero ibihumbi 450.

 

Isabelle Ballesteros washatse akaba afite abana 2 yajyanye ikirego mu rukiko ,kuko Kiliziya itifuzaga kumuha iyo mitungo.Mu rukiko umwavoka we yasabaga ko amasezerano ya 2 ateshwa agaciro kuko Padiri yafatiranwe muntege nke.

 

Tariki 23 Kamena nibwo Diyoseze yemeye ko amasezerano ya 2 ateshwa agaciro gusa ntihatangwa impamvu nk’uko ikinyamakuru AFP kibivuga.

src: IGIHE

 

Advertising

Previous Story

Menya amoko y’ibiribwa byongera ubushake bwo gutera akabariro

Next Story

Umunyamakuru Khamis Sango wa Radio na TV 10 yambitse impeta y’urukundo Ikirezi Sallouah bamaze imyaka 12 bakundana amusaba ko yamubera umugore

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop