Menya amakosa umugore uwari wese kora akisenyera urugo mukanya nk’ako guhumbya

04/04/2023 06:22

Urugo ruba rwubakiye kucyizere ndetse n’ibindi bitandukanye, muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe amakosa asenya urugo , akenshi akora n’abagore kubera kutamenya cyangwa kwikunda cyane.

Hari ibintu umugore akora akabifata nk’ibyoroshye kandi ari kwisenyera urugo, akazisanga nta garuriro agifite. Rimwe na rimwe abantu batekereza ko ibintu bisenya urugo ari ibikomeye gusa ariko na bimwe bifatwa nk’ibyoroshye bishobora kugusenyera ubyita imikino.

Ibintu bikunze gukorwa n’abagore bigatuma bisenyera urugo batabizi, nk’uko byatangajwe n’urubuga Lifehack ruvuga ku mibanire:

Gusiganira kwitanaho .Rimwe na rimwe uzumva umugore avuga ko ubwo umugabo we atamwitaho ko nawe nta mpamvu zo kumwitaho, akirengagiza ko mu rukundo utanga ukabona guhabwa. Ako gasigane ko gutegereza ko umugabo wawe abanza akakwitaho nawe ukabona kumwitaho, gatuma arushaho kujya kure yawe nawe ukaba kure ye. Iyo bikomeje bigera aho wumva asa nk’aho atakiri mu buzima bwawe nawe bikaba uko, mukazisanga urugo rwanyu rwarasenyutse.

Kuvuga umugabo wawe ibibi . Abagore bamwe bagwa mu mutego wo gushaka kwerekana ko bagowe, bagakoresha intwaro yo kuvuga ibibi by’abagabo babo. Uko ugenda uganyira uwo muhuye wese ububi bw’umugabo wawe, niko urushaho kubigira bibi ndetse abenshi bakumvisha ko wagowe kandi ababo ari babi kurusha uwawe. Iyo uhuye n’abajyanama babi, bashobora kugusenyera bivuye ku kantu gato.

Kugira abandi ushyira imbere y’umugabo wawe. Umugabo mwasezeranye kubana, nta wundi muntu wari ukwiye kumurutisha. Nyamara abagore kenshi usanga bakunda abana babo ndetse akaba ari nabo bitaho kurusha abagabo babo, abandi bafite ibindi bitayeho nk’ubwiza bwabo, amafilimi n’ibindi, akaba aribyo baha umwanya munini kurusha uwo baha abagabo babo. Ukwiye guha umugabo wawe umwanya wa mbere kuko iyo utangiye kugira abandi umurutisha, uba utangiye kwisenyera urugo.

Advertising

Previous Story

Dore ibikorwa bitemewe mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Next Story

Uganda: Musenyeri yashyizeho igihembo ku mukobwa w’isugi kibura ucyegukana

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop