Uganda: Musenyeri yashyizeho igihembo ku mukobwa w’isugi kibura ucyegukana

04/04/2023 06:27

Uyu Musenyeri w’itorero ry’Abangilikani muri Uganda, Stephen Kaziimba Mugalu, akomeje kuvugisha benshi nyuma yo gushyiriraho ibihembo abakobwa bazashyingirwa bakiri isugi habura n’umwe ucyegukana.

Ikinyamakuru New Vision cyanditse ko uyu Musenyeri yashyizeho ibi bihembo nyuma y’uko bigaragaye ko ‘ubusugi n’ubumanzi’ byabaye umugani mu basore n’inkumi z’iki gihe.

Ibyo bihembo birimo akayabo k’amafaranga nta wigeze abitsindira kuko abagore, abagize itsinda ry’ababyeyi bakoze amasuzuma babura umukobwa n’umwe watsindira ibihembo.Musenyeri Stephen Kaziimba Mugalu ati “Uyu ni wo mushinga wonyine natangiye nashyizemo ibihembo by’amafaranga ariko yabuze n’umwe uyafata”.

Yavuze ko muri Buganda umukobwa washyingirwaga ari isugi yahabwaga ihene ariko we yongeyeho n’amafaranga n’izindi mpano.Ati “Nibanze ku bakobwa kuko abagabo biragoye gutahura ko yigeze akora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushaka”.Musenyeri Stephen Kaziimba Mugalu yakomeje avuga ko iki gitekerezo yagikomoye kuri Bikira Mariya umubyeyi wa Yezu, abakirisitu bemera ko yasamye ku bw’igitangaza ari isugi.

Advertising

Previous Story

Menya amakosa umugore uwari wese kora akisenyera urugo mukanya nk’ako guhumbya

Next Story

umunyenga w’urukundo rw’umukinnyi wa liverpool n’umunyamideri

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop