Dore ibikorwa bitemewe mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

03/04/2023 20:34

Minisitiri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu yashyize hanze gahunda yokwibuka ku inshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, iyo gahunda ikaba izatangira tariki ya 7 Mata 2023.

Kuva tariki ya 7 kugeza 12 Mata 2023 ni icyumweru cy’icyunamo mu gihugu hose mu Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.Iyi minisiteri yatangaje ko Insanganyamatsiko izakomeza kuba « KWIBUKA TWIYUBAKA » nkuko bisanzwe.

1.ICYUMWERU CY’ICYUNAMO

a)Ku rwego rw’Igihugu: Icyumweru cy’icyunamo kizatangirizwa ku rwibutso rwa
Kigali, ku Gisozi ku itariki ya 7/4/2023;

b) Mu Turere: Icyunamo kizatangirizwa ku rwibutso rw’Akarere;

c) Mu Midugudu: Kuva saa tatu za mu gitondo, hose mu midugudu abaturage
bazahabwa ikiganiro kijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bisozwe no
gukurikirana ubutumwa nyamukuru bw’uwo munsi.Abaturage bose basabwe kwitabira icyo gikorwa. Nibirangira, abaturage bazasubira mu mirimo yabo uko bisanzwe. Kuri uwo munsi, nta rugendo rwo Kwibuka ruteganyijwe.

d) Icyumweru cy’icyunamo:
Kuva tariki ya 8 kugeza 12 Mata 2023 ni icyumweru cy’icyunamo giteganyijwemo
ibikorwa byo kwibuka ahantu hatandukanye mu gihugu ku matariki Abatutsi
biciweho, ibigenewe Abahagarariye ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda, ibiganiro bihuza urubyiruko, abanyamakuru n’ibindi byiciro.Ibikorwa by’ubucuruzi, siporo z’abantu ku giti cyabo n’indi mirimo itunze abantu n’ibyara inyungu izakomeza mu cyumweru cy’icyunamo;

Nta biganiro biteganyijwe mu midugudu nyuma ya saa sita hagati ya tariki 8 mata
na 12 mata 2023. Ikiganiro giteganyijwe mu minsi yo Kwibuka ni kimwe kizatangwa tariki ya 7 mata guhera saa tatu za mu gitondo nkuko byavuzwe haruguru;Mu cyumweru cy’icyunamo ibendera rirururutswa rikagezwa hagati.

2. GUSOZA ICYUMWERU CY’ICYUNAMO

Ku Rwego rw’Igihugu, icyunamo cyizasozwa tariki ya 13 Mata 2023 ku Rwibutso rwa Rebero hibukwa abanyapolitike bishwe bazira kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.Mu Turere, ubuyobozi bwako bufatanyije n’izindi nzego bazagena aho icyumweru cy’icyunamo gisorezwa.

3. IBIKORWA BIBUJIJWE MU CYUMWERU CY’ICYUNAMO

Ibirori by’ibyishimo bihuza imbaga y’abantu; Ubukwe n’imihango ijyanye nabwo ;
Amarushanwa uretse siporo zikorwa n’abantu ku giti cyabo; Umuziki utajyanye no Kwibuka haba mu tubari, aho bafatira amafunguro, aho batunganyiriza imisatsi (salon de coiffure), aho batunganyiriza umuziki (studio) n’ahandi hantu hahurira abantu benshi nk’aho abantu bategera imodoka, n’ahandi Imikino y’amahirwe ;

Kwerekana imipira ;

Ibitaramo mu tubyiniro, utubari,iby’urwenya, iby’indirimbo, iby’imbyino, sinema, n’ikinamico ritajyanye no kwibuka.Ibikorwa byo kwibuka birakomeza mu minsi ijana kugeza tariki ya 3 Nyakanga 2023, birimo gushyingura imibiri yabonetse cyangwa iyimurwa muri gahunda yo guhuza inzibutso yumvikanyweho n’Uturere.


UMURYANGO.RW

Advertising

Previous Story

Ese amafaranga abaraperi bakorera bayasangira na bande?

Next Story

Menya amakosa umugore uwari wese kora akisenyera urugo mukanya nk’ako guhumbya

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop