Ngabo Medard wamamaye nka Meddy muri muzika Nyarwanda yageneye ubutumwa mushiki we wizihije isabukuru y’amavuko.Ange Daniella mushiki wa Ngabo Medard Jobert, yishimiye uburyo yamuzirikanye akamwifuriza isabukuru y’amavuko.Uyu mukobwa Ange Daniella yifurijwe isabukuru nziza n’umugore wa Meddy, Mimi wamwifurije guhirwa muri uyu mwaka wa 2024 yitsa mu by’umugabo we yamubwiye.
Mu magambo ye Mimi umugore wa Meddy byemewe n’amategeko yagize ati:”Isabukuru nziza y’amavuko kuri uyu mukobwa mwiza.Uyu mwaka ukuzanire ibyishimo n’umunezero muvandimwe.Ndagukunda”.Ubu butumwa bwaje bukurikiranye n’ubwa Meddy kuri mushiki we Ange Daniella.Meddy yagize ati:”Isabukuru Nziza y’amavuko mukobwa udasanzwe w’Imana.Nta kintu na kimwe kizitambika intsinzi yawe kubera ko ukomeye ni Imana iri muri wowe kurenza uri mu Isi”.
Meddy avuka mu muryango wa Cyabukombe Alphonsine na Sindayihebura Alphonse akaba afite mushiki we umwe Ange Daniella wagize isabukuru y’amavuko na mukuru we umwe.Uyu muhanzi Nyarwanda uba muri Amerika yafashe umwanya yifuriza mushiki we isabukuru y’amavuko akaba ari nawe muto mu muryango w’iwabo.
Nyuma yo kwakira aya magambo , mushiki wa Meddy nawe yagaragaje ko ayakiriye neza, arashimira cyane agira ati:”Bibe bityo,Murakoze cyane musaza wanjye mukuru kandi ndagushimiye kubw’ubufasha bwose,ukomeza kumpa”.Uyu muhanzi ni umwe mu bakomeye u Rwanda ruzigera rugira na cyane ko byrekanwa n’imbuga nkoranyambaga ze n’ibihangano bye bikiri imbere muri muzika nyamara amaze igihe asezeye Secular music.Meddy na Adrien Misigaro baherutse gushyira hanze indirimbo bise ‘Niyo Ndirimbo’ yo kuramya no guhimbaza Imana.