Advertising

Icyamamare DJ James ategerejwe i Kigali mu gitaramo azahuriramo n’abarimo DJ Spinny

11/20/24 6:1 AM

James, icyamamare mu kuvanga imiziki wakoranye n’abahanzi batandukanye nka Drake, Burna Boy, Asake, Chris Brown n’abandi bafite amazina akomeye ku Isi ategerejwe i Kigali mu gitaramo azahuriramo n’abarimo DJ Spinny umaze kumenyekana cyane muri Uganda.

Aba bahanga mu kuvanga imiziki bategerejwe i Kigali mu gitaramo cyiswe ‘Yin Yang’ cyateguwe na Blackout Inc. Kizabera ahitwa ‘Crown conference hall’ i Nyarutarama ku wa 30 Ugushyingo 2024.

DJ Spinny uretse kuba umuhanga mu kuvanga imiziki, ni nawe washinze akabyiniro yise ‘Mezo Noir’ kari mu tugezweho i Kampala.

Mu Banyarwanda bavanga imiziki baziyambazwa muri ibi bitaramo harimo DJ Toxxyk na DJ Trick n’abandi benshi bakomeje ibiganiro n’abari gutegura iki gitaramo. Kwinjira bizaba ari ibihumbi 10 Frw.

Ubuyobozi bwa Blackout Inc. bwatangaje ko abazitabira iki gitaramo bakangurirwa guserukana imyenda y’umweru, umukara cyangwa ivanze aya mabara.

Previous Story

Ushaka gutura muri Kanada? Uburyo 9 wabicishamo

Next Story

Nyuma ya Senegali,menya ibindi bihugu byo muri Africa bifite ibyogajuru ‘satelite’

Latest from Imyidagaduro

Go toTop