Advertising

Jennifer Lopez yakundanye n’ibyamamare birenga 10

11/20/24 4:1 AM

Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime Jennifer Lopez, ari mu byamamarekazi byabaye iciro ry’imigani i Hollywood kubera guhinduranya abagabo bakundana benshi kugeza kuri Ben Affleck aherutse kwaka gatanya.

Ni bintu bituma akenshi iyo mu binyamakuru havuzwe izina Jennifer Lopez usanga ritajya kure cyane y’abagabo bakanyujijeho ndetse avugwa mu nkuru zo guhinduranya abakunzi cyane kurusha uko avugwa mu nkuru zigendanye n’umuziki akora cyangwa sinema.

Igitangaje kandi ni uko Jennifer Lopez benshi bita ‘J-Lo’, w’imyaka 55, ntabwo yakundanyeho n’abagabo benshi gusa ahubwo aba bagabo nabo ni byamamare bizwi ku buryo yavaga ku cyamamare muri sinema, akajya ku cyamamare mu muziki cyangwa muri siporo.

Urutonde rw’abagabo 11 b’ibyamamare Jennifer Lopez yazengurutsemo:

1.David Cruz:1984-1994
Jennifer Lopez n’uyu musore David Cruz batangiye gukundana bafite imyaka 15 bakiri abanyeshuri. Aba bombi bakomeje gukundana ndetse na J Lo yatangiye kumenyekana bakundana. Urukundo rwabo rwaje kurangira mu mwaka wa 1994.

2.Wesley Snipes:1995
Yaje kujya mu rukundo n’umwirabura kabuhariwe mu gukina filime witwa Wesley Snipes, aba bombi bagitangira gukundana bahise bakinana filime yitwa Money Train yasohotse muri uwo mwaka. Gusa uru rukundo rwabo ntirwarambye kuko rwamaze amezi 12 gusa.

3.Ojani Noa:1997-1998
Ubwo Jennifer Lopez yari amaze kwamamara nyuma yo gukina muri filime yitwa Selena, mu 1997 nibwo yahise atangira gukundana n’umusore witwa Ojani Noa wari umuseriveri muri hoteli yakundaga kujyamo. Aba bombi bakundanye ku buryo butunguranye ndetse bamaranye amezi 3 bahita bakora ubukwe. Ubukwe bwabo n’urukundo rwabo ntibyateye kabiri kuko byamaze umwaka umwe gusa baratandukana.

4.P. Diddy:1999-2001
Urukundo rwavuzwe cyane rukamamara ni urwo Jennifer Lopez yakundanye n’umuraperi w’ikirangirire P.Diddy uzwi nka Diddy wahoze witwa Puff Daddy. Aba bombi barakundanye karahava, gusa mu 2001 Jennifer Lopez yaje guhagarika gukundana na Diddy avuga ko amuca inyuma. Aba bombi bahise batandukana, gusa baguma ari inshuti za hafi.

5.Cris Judd:2001-2002
Jennifer Lopez yaje gukundana na Cris Judd ari nawe mugabo we wa 2 bashyingiranywe mu mwaka wa 2001, aba bombi bahuye ubwo uyu muhanzikazi yari ari gukora amashusho y’indirimbo ye yamamaye yitwa Love Don’t Cost a Thing. Urukundo rwabo rwarashyushye maze bahita bakora ubukwe ariko nabwo ntibyahiriye uyu muhanzikazi kuko mu mwaka wa 2002 mu kwezi kwa 6 aba bombi bahise batandukana.

6. Marc Anthony:2004-2011
Nyuma y’igihe gito cyane Jennifer Lopez atandukanye na Ben Affleck bwa mbere, yahise atangira gukundana n’umuhanzi Marc Anthony bigeze gukorana indirimbo yitwa ‘No Me Ames’ mu 1999. Aba bombi baje gukora ubukwe mu 2004 maze bamarana imyaka myinshi bari mu munyenga w’urukundo. Mu 2008 aba bombi bibarutse impanga y’umuhungu n’umukobwa. Mu 2011 ni bwo aba bombi batandukanye gusa bemeranya gufatanya kurera abana babo.

7. Beau Casper Smart:2011-2016
Jennifer Lopez yatunguye benshi ubwo yatangiye gukundana n’umusore usanzwe umubyinira witwa Beau Casper Smart, ibi ntibyavugwagaho rumwe n’abafana be bamubwiraga ko ibyo arimo ari ukwitesha agaciro. Ibi ntibyabujije aba bombi gukundana kuva mu 2011 kugeza mu 2016 batandukanye ku mpamvu zitazwi.

8. Maskim Chmerkovskiy:2016
Ubwo Jennifer Lopez yari akimara gutandukana n’umubyinnyi we yahise akundana by’igitaraganya n’undi mubyinnyi kabuhariwe wamamaye mu marushanwa yitwa ‘Dancing With The Stars’ witwa Maskim. Aba bombi bakundanye igihe gito kingana n’ameze 6 gusa.

9. Drake:2016-2017
Jennifer Lopez yongeye gutungurana ubwo yatangiraga gukundana n’umuraperi kabuhariwe Drake. Urukundo rwabo rwatangiye mu kwezi kwa Cumi ko mu 2016, amafoto yabo bari mu munyenga w’urukundo ari ko agenda akwirakwira mu itangazamakuru. Ibi byamamare kandi wasangaga bikunze kubwirana amagambo y’urukundo ku mbuga nkoranyambaga. Gusa mu 2017 baje gutandukana maze Drake ahita asohora indirimbo yise Diplomatic immunity aho arapa avuga ku mubano we na JLo ndetse anagaragaza kwicuza gushwana n’uyu muhanzikazi.

10. Alex Rodriguez:2017-2021
Jennifer Lopez yatangiye gukundana n’umukinnyi kabuhariwe wa Baseball witwa Alex Rodriguez wamenyekanye ku izina rya A-Rod. Aba bombi batangiye gukundana mu kwezi kwa 2 ko muri 2017, mu kwezi kwa 3 ko mu 2019 nibwo A-Rod yambitse impeta y’urukundo Jennifer Lopez. Aba bombi nubwo bari mu mushinga w’ubukwe baje gutandukana muri Werurwe ya 2021.

11. Ben Affleck:2002-2004,
Jennifer Lopez yahuye bwa mbere n’ikirangirire mu gukina filime Ben Affleck ubwo bahuriye aho bakiniraga filime yitwa Gigli. Aba bombi bahise bakundana, bidatinze mu kwezi kwa 9 ko mu 2002 Ben Affleck yambitse impeta y’urukundo J Lo. Iyi couple yakanyujijeho kugeza mu mwaka wa 2004 baza gutandukana, gusa yaba ari J Lo cyangwa Ben nta n’umwe watangaje icyatumye batandukana.

Urukundo rw’aba bombi rwagize amateka adasanzwe dore ko mu 2021 nyuma yaho Lopez yatandukaniye na Alex Rodriguez yahise yongera gucudika na Ben Affleck baherukanaga mu 2004. Ibyabo byarakomeye kugeza muri Kamena ya 2022 ubwo bahitaga barushinga mu birori byabereye i Las Vegas.

Nyamara nubwo barushinze bigatuma benshi bavuga ko urukundo rwabo rwihariye kubona bari baratandukanye bagasubirana kugeza bakoze ubukwe, ntabwo byabahiriye kuko mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024 nibwo byavuzwe ko aba bombi batakibana mu nzu. Muri Werurwe nibwo bombi bemeje ko buri umwe asigaye yibana ku giti cye ndetse muri Kamena Lopez ahita yaka gatanya Ben Affleck.

Previous Story

Beyoncé yaciye amazimwe kubakegaga ko yishyuwe na Kamala Harris arenga Miliyoni 10 z’amadolari

Next Story

‘Alzheimer’ indwara yo kwibagirwa ikunze kwibasira abakuze

Latest from HANZE

Go toTop