Umusore witwa Jay Rwanda wamamaye mu kumurika Imideri muri Afurika yagaragaye mu mafoto hamwe na Meddy bari kuramya.
Jean de Dieu Ntabanganyimana wamamaye nka Jay Rwanda , akaba Mr Africa International 2017, yagaragaye ari kwakira agakiza.
Mu mashusho n’amafoto yashyize hanze ku mbuga nkoranyambaga ze, yifashishije ijambo ry’Imana riboneka muri Bibiliya ‘Abaheburayo 6:1’.
“Ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka.
Kwizera ni ko kwatumye Nowa atinya Imana amaze kuburirwa na yo iby’ibitaraboneka, akab?za inkuge yo gukiza abo mu nzu ye, ari yo yacishije iteka ry’abari mu isi, aragwa gukiranuka kuzanwa no kwizera”.
Muri 2017 nibwo Jay Rwanda, yahigitse bagenzi be 11 bari bahatanye mu marushanwa ya Mr Africa International aba ariwe wegukana ikamba.

