Mbosso yatangaje igihombo gikomeye yagize

05/02/2024 17:49

Umuhanzi Mbosso wibanda ku giswahili cyane mu ndirimbo ze  yavuze ko ubwo yakoraga ibiraramo bizengururuka Isi yagowe cyane no kuba nta cyongereza cyari kiri mu ndirimbo ze ku buryo bamwe mu bafana be bagowe cyane no guhindura indirimbo ze mu zindi ndimi.

 

Mbosso yagarutse ku byo yakoreye mu gihugu cy’ u Budage.Aganira n’Ikinyamakuru Simulizi na Sauti Blog yagize ati:”Ndibuka ubwo najyaga mu Budage mu 2019 icyo gihe uwarebereraga inyungu zanjye witwa Sandra Brown yanyuze mu bihe bikomeye cyane.Urugero, nashoboraga kubazwa ikibazo nkumva ijambo ryanyuma gusa”.

 

Uyu muhanzi yahishuye ko ari mu ishuri rimufasha kumenya amagambo y’ibanze ashobora gutuma avuga icyongereza akanakiririmba.Ati:”Bigoye ariko ndigukora iyo bwabaga kugira ngo mbashe kumenya amwe mu magambo”.Uyu muhanzi yagarutse ku ndirimbo yakoranye na nyakwigendera Costa Tich waguye ku rubyiniro agapfa , avuga ko mu ndirimbo bakoranye harimo igitero kugeza ubu atashobora kuririmba kubera uburyo atazi neza uru rurimi.

 

Mbosso yemeza ko kuba atazi icyongereza hari ibibazo byinshi byamuteje bikamubuza n’amwe mu mahirwe yashoboraga kugira icyo amugezaho mu buzima bwe by’umwihariko muri muzika ye agaragaza ko aamutse ari mu buyobozi yasaba abantu kwiga babishyizeho imbaraga.

Advertising

Previous Story

Guverinoma ya Congo yeruye ivuga ko yananiwe imbere ya M23

Next Story

Ibimenyetso bizakwereka ko agukunda ariko agatinya kubikubwira

Latest from Imyidagaduro

Go toTop