Ibimenyetso bizakwereka ko agukunda ariko agatinya kubikubwira

06/02/2024 07:56

Kumva amarangamutima y’umuntu biragora by’umwihariko iyo bigeze mu rukundo.Hari ubwo umukobwa cyangwa umusore bakundana mu ibanga nabo ubwabo batabizi kandi byakozwe n’amarangamutima yabo ubwabo.Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibizakwerekako umukobwa cyangwa umusore yagukunze ariko ukaba utabizi.

 

Muri ibi bimenyetso akenshi uzasangamo ibyo nawe usanzwe uzi ariko kubera ko utigeze usoma iyi nkuru na mbere hose ukaba warabifataga nk’ibisanzwe, ikindi kandi ni uko mu gihe ushaka gukomeza kwereka umukobwa cyangwa umusore ko wamukunze usabwa gukoresha ibi bimenyetso nibihurirana ugasanga yarasomye iyi nkuru uzabyungukiramo kuko azahita abimenya.

 

1.UKO YITWARA KU MUBIRI : Uburyo uwo muntu atwara umubiri we by’umwihariko iyo umuri iruhande ni ikimenyetso gikomeye cyerekanako agukunda cyane ariko ukaba utabizi.Ahari azamara iminota itari mike arimo ku kwtegereza mu maso cyangwa agukoreho asa n’utabishaka ariko ubone ashishikajwe no kugusaba imbabazi z’uko agukozeho.Burya umuntu utagufitiye ibyiyumviro iyo agukoshereje ntabwo ata umwanya munini agusaba imbabazi.

 

2.AZASHAKA UBURYO MUVUGANA: Uko kukuvugisha bya hato na hato haba kuri telefone cyangwa ahandi akabikora ntacyo muziranyeho muraganira , nabyo ni ikimenyetso kizakwerekako agukunda cyane ariko yabuze aho ahera abikubwira.Ubwo naba ari umukobwa ni wowe uzamenya uko ubyitwaramo na cyane k obo kuvuga bibagora cyane.

 

3.NIBA MURI KUMWE AKENSHI AZIRWAZA: Ntuzatungurwe niba akunda kwirwaza cyangwa nubona asa n’ufite utubazo dutuma ushobora kumwegera ukagira icyo umufasha nyamara mutigeze muvugana.Ibi ni ikimenyetso cyerekanako agukunda ariko kugira ngo umwiteho azirwaza cyangwa azitwara nk’ufite icyo uramufasha.

 

4.AKWIBUKAHO BURI KIMWE: Wenda mwaraganiriye ariko mwaganiriye musa n’abikinira ntawamenya.Uyu mukobwa rero cyangwa uwo musore yabitse buri kamwe ku buzima bwawe kuburyo akibutsa buri munota.

 

5.AKUNDA KUGUSEREREZA CYANE: Uyu mukobwa / Umusore, iteka akunda kuguserereza cyane ku buryo bishobora no kubabaza.Ntabwo ari byo rero, mu gihe ukundana n’umuntu hari ubwo mukina,Nubwo uwo mudakundana ariko we aragukunda.

 

Muri make rero ibi ntabwo byaba ibimenyetso 100% ariko ni bimwe mu byagufasha kumenya uko witwara ku muntu.Hari ibindi tutavuze nawe uzi ushobora kongera kuri ibi.Ubyandike muri Comment.

Advertising

Previous Story

Mbosso yatangaje igihombo gikomeye yagize

Next Story

Nubona ibi bimenyetso uzamenye ko ushobora kuba waranduye SIDA utabizi

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop