Guverinoma ya Congo yeruye ivuga ko yananiwe imbere ya M23

05/02/2024 16:39

Minisitiri w’Intebe wungirije akaba Minisitiri w’Ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya CongoJean Pierre Bemba yatangaje ko Igisirikare cy’iki Gihugu [FARDC] cyananiwe imbere y’umutwe wa M23 kuko ukirusha imbaraga.Si rimwe ingabo za FARDC zivuzweho kuba zarananiwe imbere ya M23 ndetse bikaba byarigeze kuvugwa na MONUSCO yavuze ko M23 atari umwe w’inyeshyamba ahubwo ari igisirikare gikomeye, yaba mu myitozo , mu myitwarire ndetse no mu bikoresho.

 

Mu Nama y’Abaminisitiri yateranye mu mpera z’icyumweru gishize tariki 02 Gashyantare 2024 Jean Pierre Bemba yabwiye Guverinoma ko igisirikare cy’Igihugu cyabo cyananiwe imbere y’umutwe wa M23 bimaze igihe bihanganye.Imirwano ihanganishije M23 na FARDC  nyuma y’uko hatanzwe agahenge igisirikare cya Congo cyubuye imirwano cyiyemeje gufata ibice byose byari byarafashwe n’umutwe wa M23.Uyu mutwe nawo wari uryamiye amajanja nyuma yo gushyikiriza ibyo bice ingabo zari mu Butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba  nawo wahise wongera kubura intwaro kugeza ubu wagiye ufata n’ibindi bice byiyongera kubyo wahoranye.

 

Jean Pierre Bemba yavuze ko barebye uko urugamba ruhagaze ubu “M23 ihagaze neza ugereranyije n’ubushobozi bw’igisirikare cyacu mu kugarura amahoro, umutekano n’ubuyobozi bwa Leta”.Ni mu gihe kandi FARDC yongeye kwakira izindi mbaraga zirimo iz’ingabo za SADC ndetse n’igisirikare cy’u Burundi  zaje gushyigikira igisirikare cya Leta ya Congo muri iyi mirwano gihanyemo na M23.

 

Uyu mutwe uvuga ko uzakomeza kwirwanaho no kurinda abaturage n’ibyabo  mu bice byose ugenzura uherutse no kwerekana abasirikare b’u Burundi wafatiye ku rugamba.M23 kandi ivuga ko FARDC n’abo bafatanyije , bakomeje kugaba ibitero bikomeye mu bice bituwemo abaturage benshi nko muri Mweso ndetse bakica abaturage b’abasivile b’inzirakarengane benshi.

ISOKO: Radiotv10

Advertising

Previous Story

Reba amafoto ya Celine , Tylor Swift n’abandi bagore begukanye Grammy Awards

Next Story

Mbosso yatangaje igihombo gikomeye yagize

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop