Mbisubiremo sintwitiye Diamond Platinumz: Zuchu yongeye kuvuga ko inda atari iya Diamond Platinumz agaragaza ko ari inshuti ye isanzwe

31/07/2023 11:22

Mu minsi yashize nibwo uyu mugabo umaze kwamamara cyane muri muzika ya Tanzania ndetse no muri aka gace ka Afurika y’Iburasira Diamond Platinumz akanaba akomeje kwamamara mu gutera inda cyane aribwo yivugiye ko Zuchu atwite inda ye.

Ubwo uyu muhanzi Diamond Platinumz yaseye nkubivuga yavuze ko umukunzi we Zuchu atwite ndetse ko ngo zabyara muri uku kwa kwambere ku mwaka wa 2024.

Gusa uyu muhanzikazi Zuchu yahakanye yivuye inyuma amakuru avuga ko atwite inda ya Boss we Diamond Platinumz anarenzaho ko ataniteguye kuba yaterwa inda na Diamond Platinumz.Ubusanzwe uyu mukobwa Zuchu abarizwa mu nzu ireberera inyungu z’abahanzi izwi nka Wasafi ndetse ikaba yarashinzwe ikaba inayoborwa na Diamond Platinumz.

Uyu mukobwa ukuriwe yatangiye kumvwa ndetse yamamara ubwo yari amaze gusinya amasezero y’imikoranire muri iyi nzu ireberera inyungu z’abahanzi izwi nka Wasafi aribwo yatangiye gukora indirimbo nyinshi zakunzwe nka Sukari nizindi.

Abo bombi Diamond Platinumz ndetse na Zuchu bavuga mu rukundo ndetse urukundo rwabo ngo rukaba rwararangiye ubwo Diamond Platinumz yasomanaga na Fantana mu kiganiro Young Famous and African Reality show muri Afurika y’Epyo.Gusa n’ubwo bimeze gutyo uyu muhanzikazi Zuchu we aherutse no guhakana avuga ko atigeze akundana na Diamond Platinumz ndetse ko ngo bari inshuti zisanzwe.

Ubwo uyu muhanzikazi Zuchu yabazwaga ibyamashusho yagaragaye asomana na Diamond Platinumz ku kibuga kindege cya Tanzania, yavuze ko ngo nawe yisanze yasomanye na Boss we ariko ko ngo batakundanyeho.

Ibindi bitangazamakuru bivuga ko n’ubwo Zuchu abihakana ariko ngo bagiye bafatwa kenshi basomanira ahantu hatandukanye.

Ndetse byagiye bivugwa ko Zuchu ariwe wifuje gutwitira Diamond Platinumz kugira ngo amutsindire.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: biggestkaka.co.ke

Previous Story

Card B yarakajwe n’umufana wamumennyeho inzoga ari kurubyiniro amutera mikoro

Next Story

Umugabo ufite abagore 4 yasize inkuru i musozi ku bantu bose babonye ifoto ye ari kumwe n’abagore be

Latest from Inkuru Nyamukuru

Kaminuza ya UTAB yahawe igihembo

Kaminuza ya UTAB iherereye i Byumba mu Karere ka Gicumbi yaherewe igihembo mu Imurikabikorwa ryaberaga mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.Ni igihembo yahawe

Banner

Go toTop