Card B yarakajwe n’umufana wamumennyeho inzoga ari kurubyiniro amutera mikoro

31/07/2023 08:35

Kimwe n’abandi bahanzi b’ibyamamare byagiye bibaho, umuhanzi Card B, yarakajwe bikomeye n’umufana ubwo yari kurubyiniro bituma amutera mikoro.

Card B yageze ikirenge mu cya Baby Rexha , Harry Styles na Kelsea Ballerini bigeze kurakazwa n’abana bakivamo bakabatera mikoro bari kurubyiniro barimo kuririmba.

 

Muri iyi mpeshyi, Card B yabikoze nyuma y’uburakazi bikomeye yatewe n’umufana wamumennyeho icyo kunywa ari imbere ye cyane (Infront of Stage) nkuko bigaragazwa n’amashusho akomeje gukwirakwizwa henshi.

 

Ibi byabereye mu Mujyi wa Las Vegas k’umucanga wa Drai’s club , maze umufana wari wizihiwe mu buryo butaziguye amumenaho icyo kunywa yari afite mugakombe.Ibi bikimara kumara ubwo yarimo kuririmba indirimbo ye yitwa ‘Bodak Yellow’ yahise anaga mikoro muruhande rwanyuze inzoga.

 

Inzego z’umukeno zari zihari zahise zitabara , gusa ntibiramenyekana niba uyu wabikoze yafashwe na cyane ko yahise akomeza kuririmba.Benshi bemeza ko uyu muhanzi ngo yari afite ubushyuhe bwinshi kuburyo ngo babonaga ko yagomba kumuhoza.

 

Uyu muhanzi yashyize yagize icyo avuga ko ati:” Njyewe meze neza , umufana yamennye ho ibintu , bimfata mumaso. Byambabaje cyane”.

 

Uyu muhanzi yagaragaje ko buri wese agira amarangamutima bityo ngo kuba yarakara birasanzwe.

Advertising

Previous Story

“Iyo avuye mu bwiherero ntabwo yihanagura” ! Umukobwa witwa Mercy yirukanye umukunzi we munzu amuhoye umwanda

Next Story

Mbisubiremo sintwitiye Diamond Platinumz: Zuchu yongeye kuvuga ko inda atari iya Diamond Platinumz agaragaza ko ari inshuti ye isanzwe

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop