Advertising

Marina yagize icyo avuga ku rukundo rwe na Yvan Muziki

01/15/24 9:1 AM

Nyuma y’ibyavuzwe Marina yagize icyo avuga.

 

Umuhanzikazi Marina Deborah uri ku isonga mu bakobwa bahagaze neza muri muzika Nyarwanda yavuzwe cyane mu rukundo n’umusore nawe w’umuhanzi witwa Yvan Muziki, uyu mukobwa yaciye impaka kubyavuzwe byose.

 

 

 

Uyu muhanzikazi adaciye ku ruhande yeruye maze avuga ko we n’uyu musore Yvan Muziki batari mu rukundo ahubwo bombi ari inshuti cyane bitandukanye nuko abanti babifata.

 

 

Marina Deborah yavuze ko nta mukunzi agira kandi ko aheruka kujya mu rukundo cyera niko gushyira akadomo ku nkuru zari zimaze iminsi zivugwa ko yaba ari mu rukundo n’uyu musore Yvan Muziki.

 

 

Uyu mukobwa yabitangaje ubwo yari mu kiganiro kuri Radio Rwanda mu kiganiro urubura rw’imikino.

Previous Story

Umugabo yabwiye umugore we ushaka gatanya ko abanza kumusubiza ayo y’amukoye yose

Next Story

Bugesera: Abaturage bari kurya amajanja n’amajosi y’inkoko

Latest from Imyidagaduro

Go toTop