Ese koko Plasir niwe uri inyuma yo gusenyuka k’urugo rwa Vital na Diane ! Ese ADEPR isigaye ibamo umuzimu w’ubusambanyi ?

16/07/2023 10:57

Hamaze iminsi itari myinshi mu bitangazamakuru byinshi bikora inkuru z’iyobokamana ku muyoboro wa youtube havugwa isenyuka ry’ingo z’abanyamakuru bakomeye cyane bakora bene izo nkuru, ndetse banabarizwa mu idini rya ADEPR, aribo Ntaganzwa Plaisir ukoresha umuyoboro wa Zaburi nshya ndetse na Vital ukoresha umuyoboro w’Impemburo tv.

 

Aba banyamakuru bombi ubusanzwe ni inshuti, ariko gucikamo ibice hagati yabo bombi bikaba bikomoka ku bagore bashatse. Mu nkuru zagiye zibavugwaho ku muntu wazikurikiye neza, iyo ugerageje kuzisesengura mu buryo bumwe cyangwa ubundi usanga harimo impande ebyiri zitandukanye, ndetse yewe abenshi bazivugaho ukumva hari bamwe bameze nk’ababogamiye ku ruhande runaka.

 

Iyi nkuru kandi irimo izindi mpande eshatu zitandukanye, kuko nubwo irimo kuvuga k’umunyamakuru Vital na Plaisir, ariko byaje gukurikirwa n’isenyuka ry’urugo rwa Vital n’umugore we batandukanye bamaze amezi atandatu basezeranye nk’umugore n’umugabo, aho umugore yafashe umwanzuro wo kuva murugo akajya iwabo nk’uko abyivugira.

 

REKA DUHERE KU INTANDARO Y’AMAKIMBIRANE KU MPANDE ZOSE: Vital ajya gushaka umugore yifuje ko agomba gushaka umugore usa neza kandi uhuje imiterere n’iy’umugore wa Plaisir: aba bose uko ari bane [Vital, Plaisir, n’abagore babo] babarizwa mu Gatenga mu karere ka Kicukiro, ni hafi y’urusengero rwa ADEPR Gatenga nyine. Umunyamakuru Plaisir hashize umwaka akoze ubukwe n’umugore we witwa Benitha.

 

Nyuma gato y’uko Plaisir ashinze urugo, umunyamakuru Vital yihaye intego y’uko azashaka umugore umeze neza nk’uwa Plaisir, ndetse atangira gushakisha umugore uteye utyo, kugeza ubwo yisirisisaga mu Gatenga akabona umukobwa uteye uko abyifuza, ari we Diane banashakanye nyuma. Kuva icyo gihe Vital yaje gutangira gutereta, baba inshuti.

 

Diane kuri ubu banatandukanye, avuga ko babaye inshuti cyane na Vital icyo gihe, kuburyo bagiye baganira buri kantu kose ku buzima bwaho, kuburyo yemeza ko n’ibijyanye n’inkwano babivuzeho bataranakundana.

 

Igihe cyarageze aba bombi baza gukundana, Vital intego ye yo gukundana n’umugore umeze nk’uwa Plaisir ayigezeho, gusa byabanje kumugora kuko bwa mbere Vital abwira Diane ko amukunda, Diane yaramuhakaniye kubera ko yari afite undi muntu bakundana, gusa nyuma ubwo bazaga gutandukana nibwo Diane yaje kumwemerera barakundana.

 

UMUBANO HAGATI YABO UKO ARI BANE: amakuru yagiye yumvikana aturuka ku bazi Plaisir, umugore we, Vital na Diane, avuga ko Plaisir wari inshuti ya Vital yari asanzwe aziranye na Diane ndetse cyane. Havuzwe kandi ko uretse n’ibyo, abo bombi [Plaisir na Diane] bari bafitanye umubano udasanzwe mu bwisanzure bwabo.

 

Mu majwi amaze iminsi ari kumvikana hano hanze (Ni nyuma y’uko ariko Vital atandukanye na Diane) humvikanye ubwo umunyamakuru Plaisir yabwiraga Vital ko mbere y’uko ashakana na Diane, uwo Diane yari umukobwa mwiza urebwa na buri wese, ndetse yewe ibyo Vital yamubonagamo n’abandi bagabo babimubonamo. Muri ayo majwi kandi Plaisir yumvikana avuga ko ibyiza Vital azi muri Diane na we abimuzimwo.

 

Amakuru avuga ko ibyo bimaze kuba aribwo Vital yaganirije umwe mu nshuti ze amubwira iki kibazo yahuye na cyo mu ijoro rye n’umugore we, biza kurangira wa wundi yabiganirije ari we ubishyize mu itangazamakuru, ari nayo mpamvu nubwo aya makuru y’aba bose ari kuvugwa muri iyi minsi ariko nyamara batandukanye hashize igihe kitari gito cyane.

 

PLAISIR AFATWA NK’INTANDARO Y’ISENYUKA RY’URUGO RWA VITAL NA DIANE: amakuru avuga ko kubera ibyo Vital yifuzaga ku mugore ashaka kuzabana na we, we n’umugore we Diane ntabwo bigeze bagira umwanya wo kumenyana bihagije, kuburyo utatinya kuvuga ko bombi babanye badakundana, dore ko banakundaga gushwana bapfuye ko umugore (Diane) ahamagara Vital mu izina aho kumwita amazina nka Cheri cyangwa umugabo.

 

Muri icyo gihe cyose, ngo Diane yari asanzwe ari inshuti na Plaisir dore ko ngo hari n’amafaranga yamugeneraga mu kwezi kubera umubano bafitanye. Icyakora Diane iyo aganira, ibyo abica ku ruhande ku buryo nta kuri kwe aratangaza kuri byo. Uretse Plaisir kandi, hari andi makuru avugwa ko Vital yigeze gufatira mu cyuho Diane nyuma yo kubana, aryamanye n’umugabo wo mu itorero rya ADEPR Gatenga yari abasiganye mu rugo anyarutse.

 

Hari andi makuru avuga ko umugore wa Plaisir nyuma y’uko Diane na Vital batandukanye, aba bombi yabafatiye mu cyuho baryamanye kuburyo urugo rwa Plaisir na Benitha kuri ubu narwo umuriro usa n’uri kwaka, bigaragaza ko umubano wa bombi ushobora kuba warakomeje.

 

Gusa ngo Vital atangira kwikoma Plaisir cyane, ni umunsi yakoreshereje umugore we Diane isabukuru, icyo gihe Plaisir ntabashe kuza muri icyo kirori ariko Vital akajya abona umugore we ababaye cyane, nyuma aje kumubaza icyo yabaye Diane aramusubiza ati “Mbabajwe n’uko hari umuntu umwe utatumiye muri iki kirori, Plaisir kuba adahari birutwa no kuba utari kuntegurira iyi sabukuru.” Nibwo umuriro watangiye kwaka hagati y’abanyamakuru.

 

DIANE YABESHYE VITAL BAGIKUNDANA: urukundo rwabo rutangira kugurumana, ubwo ni nyuma y’uko Diane atandukanye n’umusore bakundanaga agatangira gukundana na Vital, Diane yabwiye Vital ko impamvu atize ari uko nyina amwanga. Ngo icyakora bakimara gushakana Vital watangiye gukurikirana ibyo umugore we akorera kuri phone ye, yatunguwe cyane no gusanga umuntu wa mbere Diane afite nk’inshuti ari nyina.

 

Amakuru avuga ko ngo Vital ababyeyi ba Diane batamukunze, gusa Diane we iyo aganira avuga ko ubwo Vital yazaga gusaba umugeni iwabo bamumwemereye, ndetse yewe n’ibyinkwano bombi akaba aribo babyiumvikaniyeho na mbere batarajya mu rukundo ahubwo uri cya gihe bari bamaze kuba inshuti. Aho ngo Diane bakimara kubana yabwiraga mama we ibyabaye mu rugo byose.

 

Ibyavanye Diane mu rugo agafata umwanzuro wo gusubira iwabo, ibyo kuba yaragiye gushyingirwa baramukoye ariko akagendera aho ahubwo umugabo akaba ari we ugura amasafuriya, Ibyo Diane arega Vital byo kumuhohotera bakibana ndetse n’ibindi byose, mu nkuru ikurikiraho turabibagezaho mu nkuru itaha.

Advertising

Previous Story

Dore ibintu 3 by’ingenzi abakobwa barebaho mbere yo kwemerera abasore ko bakundana

Next Story

“Manda yanjye nirangira nzahita mvaho hajyeho n’abandi nanjye nkomeze ubundi buzima ! Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yasobanuye ko gukura nabi byamuhaye isomo mu buzima bimwigisha gukora cyane

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop