Mama Dangote yagize icyo avuga ku rukundo rwa Diamond Platnumz na Zuchu

15/01/2024 07:45

Diamond na Zuchu bavuzwe mu rukundo kuva muri 2023 ariko rugakomeza kuba agatwiko no gushaka abafana.

 

Mu gihe Zuchu atigeze ahwema kugaragaza Diamond Platnumz nk’umukunzi we ni nako Diamond we yagiye akora uko ashoboye agahisha urukundo rwe kuri uyu mukobwa baziranye kuva kera gusa amazina no kwamamara byari kuri Diamond Platnumz bigatuma badahura.

 

Nyina wa Diamond Platnumz yagize ati:”Ntabwo ari njye umupangira gusa ntabwo yari yanyereka uwo bakundana cyangwa umugore we w’ubu.Ntabwo yigeze anyereka Zuchu nk’umugore we w’ahazaza, nta nkwano twatanze k’umuryango wa Zuchu ubwo rero njye nzamenya iby’urukundo rwabo maze gutanga inkwano”.

 

Uretse aya magambo kandi Nyina wa Zuchu nawe yigeze kumvikana agira ati:”Nta mukunzi afite,.. Ndi umuntu mukuru, Imana niyemera ko ampa umwuzukuru nzabyakira gusa si itegeko.Sinzi ibijyambere hagati yabo bombi, nta mashusho bari gusomana nigeze mbona.Nta butumwa mufitiye si umwana wanjye”.

Uyu mubyeyi Khadija Kopa we yemeza ko haramutse hari urukundo hagati ya Diamond na Zuchu batanga inkwano nk’uko umuco wabo ubyemeza aboneraho kugaragaza ko hari umugabo wifuza umukobwa we yajya kumureba bakaba bakundana.

Advertising

Previous Story

Erica wo muri MAYA yavuze ko nta musore umutereta kandi ari mwiza

Next Story

Ibizakwerekako ugiye kujya mu rukundo mu gihe cya vuba

Latest from Imyidagaduro

Go toTop