Ibizakwerekako ugiye kujya mu rukundo mu gihe cya vuba

15/01/2024 08:16

2024 ushobora kuba ari wo mwaka wawe wo gukundana.Muri uyu mwaka nutangira kwibonaho ibimenyetso tugiye kukubwira uzamenyeko kujya mu rukundo kwawe biri hafi.

 

Benshi batinya kujya mu rukundo kubera kwanga kongera kurubabarizwamo cyangwa kongera kurugiriramo ibibazo bitandukanye gusa nanone , kujya mu rukundo ni ingenzi ku kiremwa muntu ari nayo mpamvu mu nkuru zacu za buri munsi tutibagirwa abakundana.

 

Ikibazo ni nti, ESE NDITEGUYE ?

1.Uzatagira kumenya agaciro k’itumanaho

Urukundo rudafite itumanaho cyangwa kuganira guhoraho barugereranya n’urudahari kuko kuvugana nibyo bituma abakundana bahuza umugambi wabo.Muri uyu mwaka rero ikizakwerekako witeguye gukundana ni uko uzamenya igihe cyo kuvugishiriza umuntu, ukanasobanukirwa n’akamaro ko kumuvugisha.

 

2.Ntabwo ushaka uwo ku kuzuza.

Wamaze gukira ibikomere byawe ku giti cyawe, rero ntabwo ukeneye uwo kukuzuza kuko ubwawe wihagije ahubwo ukeneye uwo gukunda.Uzamenya ko kwishima kwawe bidashingiye k’uwo mugiye gukundana.

 

3.Ntabwo umutegerejeho byinshi.

Mu gihe udategereje byinshi k’uwo uzakundana nawe ninabwo uzabasha kumukunda.

 

4.Wamaze kwiyakira k’ubo mwatandukanye.

Niba uziimpamvu mutakiri kumwe , wamaze no kwitegura gukunda uwo mu gihe gukundana.

 

5.Witeguye gufungura umutima wawe.

Hari umuntu ujya mu rukundo ariko ugasanga nabwo yiteguye gukundana koko.Ugasanga abayeho yigunze kandi cyangwa ababaza uwo bakundana nk’uwo byatunguye.Niba wowe witeguye gufungura umutima menya ko uyu mwaka ari uwawe.

 

Advertising

Previous Story

Mama Dangote yagize icyo avuga ku rukundo rwa Diamond Platnumz na Zuchu

Next Story

Igitsina gore : Dore ibintu ukwiye gukora Niba abagore bari kwiruka ku mugabo wawe bashaka kumugutwara

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop